2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Basobanuye Demokarasi none barirengagiza icyo ari cyo ku Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-10 11:57:14

 
Share on:
 
Yasuwe:362
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Demukarasi ntigira ibara, si ubururu, si umukara cyangwa umweru, ariko demokarasi ifite ubusobanuro. Abayisobanuye bayihaye ubusobanuro buri bwo, ariko kandi barabwirengagiza, bagashaka kuyibona ukundi ku bw’inyungu runaka.

Bijya gutangira, batanga ubusobanuro bwa ‘Demokarasi’ Umufaransa Montesquieu (1689-1755), yavuze ko Demukarasi ari uburyo bwa politiki runaka buha abaturage uburenganzira mu miyoborere y’igihugu cyabo, haba kugira uruhare mu gushyiraho amategeko abagenga, haba no kwitorera abashyiraho ayo mategeko.

Abraham Lincoln (1809-1865) wabaye Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, we yavuze ko Demukarasi ari ubutegetsi bw’abaturage, bukorera abaturage kandi bw’abaturage. Iyi nteruro yanashyizwe mu Itegeko Nshinga ry’Igihugu cy’Ubufaransa ryo ku itariki ya 4 Ukwakira 1958. Ingingo ya gatatu y’iri Tegeko Nshinga ry’Ubufaransa igira iti « Ubwigenge bw’igihugu bufitwe n’abaturage bugashyirwa mu bikorwa n’ababahagarariye ».

Umugiriki Aristotle (384 BC-322 BC) na we yavuze kuri Demukarasi nyayo, avuga ko ari ishingiye ku bwisanzure bureshya ku baturage bose. Akavuga ko ubu buryo ari bwo buri Demukarasi yagombye kugira intego. Aristotle avuga ko habaho ubwisanzure bubiri, ubwo kuyoborwa n’ubwo kuyobora, aho abantu bose baba bareshya hatagendewe ku mubare, ku bushobozi, kandi buri wese akabaho ku buryo yifuza.

Usesenguye uko bayivuze, ni ko iri ku Rwanda

JPEG - 85.3 kb
Abanyarwanda bafite uburenganzira uwo bashaka ko abayobora

Aba bagabo bari bakomeye banasobanukiwe mu bihe byabo, ubusobanuro batanze kuri demokarasi, na n’ubu ni bwo bugenderwaho ku isi yose.

Usubije amaso hejuru, uko Montesqieu yasobanuye demokarasi, ukabihuza n’u Rwanda, ni byo koko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwabo bwo guhitamo uko bayoborwa. Bafite uburenganzira bwo gushyiraho itegeko runaka, kurihindura cyangwa se kurivugurura. Bahindura ingingo bashaka mu Itegeko Nshinga nta we bagishije inama, bakabisaba abo bitoreye bashinzwe kubikora.

Ibyo Abraham Lincoln yavuze nabyo njye nemeranywa na we rwose, koko demokarasi ni ubutegetsi bw’abaturage, bukorera abaturage kandi bw’abaturage. Kandi ubutegetsi koko bwitorerwa n’abaturage, Abanyarwanda bagatora uwo bashaka bashimye ko abakorera, ndetse akaba umuyobozi wabo. Iyi demukorasi iri mu Rwanda pe!

Ku bijyanye na demokarasi, nta cyo mbona cyo kunenga u Rwanda n’Abanyarwanda, yewe no hirya no hino muri Afurika. Ariko si ko biri, ahubwo abitwa ko ari bo basobanuye icyitwa demokarasi, bagera ku bihugu byacu bakirengangiza icyo ari cyo, ahubwo bakayihashakira mu buryo buhabanye (buri negative).

Impamvu batifuza kuvuga ko dufite kandi tugendera kuri demokarasi

Ubundi biriya bihugu, bifuza ko ibyo dukoresha byose byaba bikomoka iwabo, ibyo tugiye gukora igitecyerezo kikava iwabo. Urugero rwa hafi, Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba byishyize hamwe, biti “duce caguwa kugira ngo duteze inganda zacu imbere, dutere imbere” bya bihugu biti “turabafatira ibihano kuko mwanze ko tubakuburira.”

Noneho byagera kuri demokarasi yo, si imwe mu bicuruzwa bitumizwa hanze ndetse ntitangwa nk’inkunga. Burya inkunga abayitanga bagena icyo izakoreshwa, kandi utagira ibyo wubahiriza bati “turayihagarika ubeho nabi”. Ariko demokarasi yo si ko biri.

Bivuze ko biriya bihugu byo mu burengerazuba bw’izi, byifuza ko icyo ari cyo cyose kiboneka iwacu cyava iwabo, ibyacu bikomoka iwacu bikaba intambara, akaduruvayo, urwangano, gusenya, gutwika no kwica. Ibi iyo batabibonye mu bihe nk’ibyo u Rwanda rumazemo iminsi by’amatora, haba mu kuyategura, mu matora nyir’izina na nyuma yayo, hashakwa impamvu bati “nta demokarasi bagira” bakirengagiza bya bindi twabonye hejuru. Bityo, bagashaka ko icyitwa demokarasi kuri twe, cyagaragara mu buryo bubi “negative”.

Impamvu ku Rwanda basya batanzitse

JPEG - 225.1 kb
Abaturage bari ku murongo w’itora kuri site y’ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke

Mbere ya 1994 habayeho ubutegetsi mu Rwanda butari ubuyobozi, ubwo butegetsi bwari bushyigikiwe na bya bihugu. Ni byo byari bibutunze, amafaranga yahembaga abakozi ni ho yavaga, amaboko ntiyamanukaga bahoraga bayateze, nta gahunda n’icyerekezo gihamye cyo guteza igihugu imbere byabagaho.

Bwari ubutegetsi bw’igitugu, igice cy’abaturage bahezwa mu iterambere, mu mashuri, muri politiki, abandi bacirwa ishyanga, abashatse gutaha bakabwirwa “bati igihugu cyaruzuye, ni nk’amazi yuzuye ikirahuri ushyizeho andi yaseseka akameneka!”. Ariko icyo gihe nyine yari demokarasi kuri bya bihugu, nta cyo byavugaga, umwanzi yabaga uvuze ati “ariko biriya si byo.”

Igihe kiragera butegura Jenoside, bya bihugu birareba, ndetse kimwe kinagira uruhare mu kuyitegura no gutoza abicanyi, biragarara ko itegurwa, bya bihugu birabimenyeshwa bivunira ibiti mu matwi, irakorwa birebera, ahubwo byohereza indege zihuse zo gucyura abaturage babyo, Abanyarwanda basigara mu mwijima.
Abandi Banyarwanda bagaragaza gukunda igihugu no kukitangira, murabizi, barahagurutse Jenoside irahagarikwa, umugambi mubisha wa bya bihugu ukomwa mu nkokora, igihugu kirabohorwa. Hashyirwago Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda, igihugu kirubakwa, gitera imbere hashingiwe kwishakamo ibisubizo, amahanga atangira kucyigiraho.

Ejo bundi Abanyarwanda bifuza gukomeza iyo nzira, basaba kuvugurura ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ryabo bitoreye (nta cyaha bakoze kuko demokari ni cyo ivuze), kugira ngo bazakomezanye n’umuyobozi wabo, (nta kosa ririmo kuko ni demokarasi, ni amahitamo yabo). Bya bihugu biti bariya baracyaturwanya kuko bashaka gutera imbere nta nama batugishije, inzira twabahitiyemo mbere ya 1994 no mu 1994 barayanze, ni uko bati “nyamara ibyo murimo si demokarasi”.

Kuri bo, demukarasi yari bwa butegetsi twabonye bashyigikiraga, ubutegetsi bafashije kwica abo bushinzwe, ubutegetsi bwarangwaga no gutora Umukuru w’Igihugu hahatana umuntu umwe, maze urupapuro rw’itora rukaba icyatsi n’ikijuju. Iyo ni yo demukarasi bayigikiye ku Banyarwanda.

Dore rero amatora ubu ararangiye, Abanyarwanda bitoreye Umukuru w’Igihugu bahereye kera bashaka, nta nduru, nta muvundo, nta gutwika no gusenya, nta kwicana, ubu bo baraje bivugirize iyabo nduru bati “bariya bantu nta demokarasi bagira!”

Njye ndebye na none, mbona impamvu y’ibi byose ari uko baba babona ubukoloni bagishaka mu bihugu byacu tutabushaka, ahubwo dushaka gukira, bati “bariya ni ikibazo” kuko ubundi ubukire mu bukungu ni bwo butanga ijambo ku isi.

Gusa iri jambo, rituma ibihugu bifite ubwo bukire byo mu burengerazuba bw’isi bishaka kuyoboresha ibikennye igitugu, ibyihagazeho bigashinjwa kutubahiriza demukarasi kuko bazi ko demekarasi yo itava iwabo nk’impano, inguzanyo, cyangwa se ikindi.

Umwanzuro rero, wenda hari ibyo bahagarikira Abanyarwanda baba bafiteho ububasha, ariko nta wahagarika amahitamo y’Abanyarwanda. Baramutse batugurisha amahitamo, bakaduhagarikira demokarasi, icyo gihe rwose twabasaba kutubabarira kugira ngo Abanyarwanda dushobore kwihitiramo uko dushaka kubaho ejo hazaza n’uko tuzahagera. Ariko ibyo ntibiri mu bushobozi bwabo.

Uretse ko n’iyo yaba irwanirwa Abanyarwanda bayirwanirira nk’uko byagenze kuko demokarasi iza iherekeza uburenganzira bw’abaturage, ibaye inagurwa nabwo bashyira hamwe bakayigura kuko bishyiriyeho ikigega cyo kwihesha agaciro.

U Rwanda rero, ni urw’Abanyarwanda. Nta bwo Abanyarwanda barenga imipaka ngo bajye ahandi kubahitiramo uko bakwiye kubaho. Rero, nta n’ukwiye kurenga iwe ngo abereke uko bazabaho we ashaka bo badashaka. Umubano n’amahanga ni ngombwa cyane, ariko ushingiye ku bwubahane.

MUGABO LAMBERT

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE