2017-11-23 07:32:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kenya: Batanu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-10 07:03:40

 
Share on:
 
Yasuwe:793
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abantu batanu bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora, nyuma y’uko abatavuga rumwe na Leta bavuze ko ikoranabuhanga rya Komisiyo y’Amatora ryinjiriwe bakibira amajwi Uhuru Kenyatta.

Ku wa kabiri Raila Odinga, uyoboye ihuriro ry’amashyaka NASA, yatangaje ko yibwe amajwi, bituma benshii mu bamushyigikiye birara mu mihanda barigaragambya.

Polisi ivuga ko ejo hashize yarashe abantu babiri mu mujyi wa Nairobi, bitwaje imyigaragambyo bagashaka gusahura.

Associated Press ivuga ko undi muntu yarashwe mu gace ka Mugirango mu ntara ya Kisii mu birometero 300 uvuye i Nairobi, mu mvururu zari zishyamiranyije abigaragambya n’inzego z’umutekano.

JPEG - 74.7 kb
Abigaragambya bakoresha imihumetso batera amabuye polisi

Larry Kieng, umukuru wa Polisi mu gace ka Tana River, yatangaje ko abantu batanu bitwaje ibyuma bateye ibiro byitora bakica umuntu umwe.

Ati “Abofisiye bacu bahise babicamo babiri, kugeza ubu turacyashakisha abandi batorotse. Ntiruramenya neza icyatumye batera, ngo tumenye niba ari impamvu za politiki cyangwa iz’ubugizi bwa nabi busanzwe, iperereza rirakomeje.”

JPEG - 83.3 kb
Umubyeyi ufite umwana waguye mu myigaragambyo mu kababaro

Mu mujyi w’icyambu wa Kisumu, iwabo wa Raila Odinga naho habaye imyigaragambyo, polisi iyihosha ikoresheje ibyuka biryana mu maso.

Amatora yo muri Kenya yagiye atera impungenge impuguke za politiki zivuga ko ashobora guteza imyivumbagatanyo. Uhuru Kenyatta, ufite imyaka 55, yari asanzwe ayoboye icyo gihugu ndetse anayoboye mu majwi y’agateganyo; ni umwana wa nyakwigendera Jomo Kenyatta wahesheje icyo gihugu ubwigenge.

JPEG - 63.6 kb
Mu mujyi wa Kibera imyigaragambyo yakajije umurego

Raila Odinga bahanganye, afite imyaka 72, ni umuhungu wa Visi-Perezida wa mbere wa Kenya, ndetse yigeze gufungwa ku mpamvu za politiki. Muri 2007 naho yavuze ko bamwibye amajwi biteza imvururu zaguyemo abasaga 1000.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE