2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gakenke:Barishimira iterambere bakesha umwuga wo gutunganya impu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-09 13:58:37

 
Share on:
 
Yasuwe:75
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagize Koperative ‘Impu z’iwacu Gakenke’ barishmira intambwe bagezeho babikesha gutunganya impu zikomoka ku matungo magufi n’amaremare, bakaba bahamya ko bamaze gutera intambwe mu iterambere igaragarira buri wese.

Iyi koperative igizwe n’abagabo 13 n’umukobwa umwe, ikorera mu mudugudu w’Umujyi, akagari ka Rusagara mu murenge wa Gakenke ho mu karere ka Gakenke, igamije kubyaza umusaruro impu z’amatungo, zikabyazwa intweto, imikandara, amakofi n’ibindi.

Umwe mu banyamuryango w’iyo koperative witwa Ndayambaje Evariste, avuga ko mbere yuko ahura na bagenzi be muri koperative yakoraga ku giti cye, ariko asanga gukorera hamwe n’abandi ari byo byamufasha gukomeza kwiyungura ubumenyi, kandi imbaraga zabo zihurijwe hamwe zikarushaho kugira umumaro.

JPEG - 63 kb
Iyi koperative yahawe ibihembo byinshi ibikesha ibikorwa by’indashyikirwa byayo

Asobanura ko mbere agikora wenyine atabafashaga kubona amafaranga amutunga ngo anakemure ibindi bibazo bitandukanye, ariko ubu ngo icyo akeneye cyose arakigurira kandi akizigamira amafaranga Atari munsi y’ibihumbi 100 buri kwezi.

Yagize ati “Kuva naza muri iyi koperative maze kugura ibyana by’ingurube 5 bifite agaciro k’ibihumbi 250, aho kimwe gifite agaciro k’ibihumbi 50 kandi nkaba mazemo amezi 6 gusa.Urumva iyo njya kuba naratangiranye na bagenzi banjye mba ngeze kure kimwe n’abo”.

Ndayambaje avuga ko asigaye abona amafaranga ya mituweli abana be ntibarembere mu rugo, ngo yishyura neza amafaranga mu kimina, avuga kandi ko ubuzima bwe n’umuryango we buhagaze neza.

Umuyobozi wa Koperative Impu z’iwacu Gakenke, Tuyisingize Epaphrodite, yavuze ko batangiye ari abanyamuryango 10 mu mwaka wa 2001, kuri ubu bakaba ari abanyamuryango 14.

Avuga ko babonye ubuzima gatozi muri 2016 akaba ari bwo yemewe ku mugaragaro, mu bikorwa byo gutunganya impu z’inka, ihene n’intama.

Yagize ati “Twasanze tugomba gutunganya impu zikomoka iwacu kugira ngo umutungo udakomeza kujyanwa hanze mu bihugu by’amahanga kandi natwe dufite ubushobozi, kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ahora adukangurira kwihangira umurimo, byatumye twishyira hamwe dutangira gutunganya impu”.

Yakomeje avuga ko izo impu bazikoramo inkweto, imikandara, ingofero, amashakoshi, amakofi yo kubikamo ibyangombwa n’amafaranga.

Yagize ati “Twishimira ko ibyo bikorwa tubikoresha mu by’iwacu, ‘Made in Rwanda’, tukabibyazamo umusaruro ugirira abanyarwanda n’abanyamahanga akamaro, natwe tugakirigita ifaranga.

Iby’iwacu bijyanwa hanze bikagaruka biduhenze mu gihe twebwe ubwacu dufite ubushobozi bwo kubyikorera”.

Tuyisingize yabwiye Imvaho Nshya ko batangiranye umutungo ungana na miliyoni 1, bagura imashini n’ibikoresho by’ibanze, kuri ubu bakaba bafite umutungo uhagaze muri miliyoni 6.

Kubera imikorere myiza, baherutse guhabwa igihembo cyitwa ‘Inkera y’imihigo’ bahabwa igihembo cy’amafaranga miliyoni 3.

Inkweto imwe ikoze mu mpu bayigurisha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 20 na 25, mu gihe umukandara uhagaze ku mafaranga ibihumbi 4 na 5, naho ingofero ikaba ihagaze ku mafaranga ibihumbi 5, mu gihe inkweto ya sandari igura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 5 n’ibihumbi 8.

Ku munsi ngo bashobora gukora imikandara 100 babonye abayitumiza (commande), mu gihe inkweto ku munsi bakora 5, kubera ubuhanga n’ubwitonzi bisaba, kandi bakaba nta mashini zigezweho bafite.

Kuri ubu ngo babonye batakwiherarana ubwo bumenyi, none bafite abanyeshuri biga, barimo abakobwa 7 n’abahungu 5 kugira ngo na bo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.

BASANDA NS OSWALD

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE