2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyanza:Abayisilamu barishimira uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-09 09:38:56

 
Share on:
 
Yasuwe:28
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Imiryango y’abayoboke b’idini ya Isilamu ndetse n’ubuyobozi bwabo barahamya ko bamaze kugera kuri byinshi, biturutse ku miyoborere myiza yabakuye mu kato bahabwaga kera, ubu nabo bakaba bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Babigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bateguraga igitaramo cyo kwishimira ibyo bamaze kugeraho mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, ahitwa i Mugandamure, aho bavugaga ko bashima Imana ngo yabahaye igihugu bari batuyemo ariko batagifitemo uburenganzira.

Bahamya ko babayeho basuzugurwa, ariko ubu ngo bakaba bamaze kugera ku bikorwa byinshi birimo kubaka amashuri, umusigiti w’ikitegererezo, kuvugurura amazu ari mu mujyi wa Nyanza, gutanga amazi, ibikorwa bavuga ko bagezeho biturutse ku miyoborere yabahaye agaciro.

PNG - 656.3 kb
Abayisilamu bishimira ko basigaye bahabwa umwanya bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Umukecuru Nyirabajyahe Zura, uvuga ko yabyirukiye i Mugandamure, yagize ati "Nk’abayisilamu twigeze kwirukanwa mu mujyi i Nyanza batwita abaswayire nibwo twaje hano i Mugandamure, kandi hari ahantu habi cyane.”

Uyu mukecuru avuga ko muri icyo gihe ngo iyo bateraga azana (gutera ijwi hejuru kw’abayisilamu bavuga ko Imana ari yo nkuru) abandi baturage babiziraga cyane, bakabita abasazi.

Kuri we ngo ibyo byatumaga badashobora kwiteza imbere.Ati "Iryo ryari ikandamizwa kandi urabona iyo umuntu akandamizwa buri gihe ntanajijuka ngo amenye no kuvuga neza, yakandamijwe ntashobora no kwiteza imbere.”

Butera Husein, nawe yagize ati “Twari tuboshye, ibyo birazwi mu Rwanda, birazwi mu boyobozi bwabanje, abayisilamu bavangurwaga mu bandi banyarwanda, tukavangurwa tuzira idini tugashyirwa ku ruhande, tukabura akazi ntitwige nk’abandi kandi bikatugiraho ingaruka zo kudatera imbere, ariko uyu munsi si ko bimeze turabishimira Imana n’ubuyobozi.”

Mukakalisa Hasina, unishimira ko ngo ubu yabonye akazi, yagize ati “Rwose abayisilamu twabanje kubaho duhejwe, tudafite igihugu, tudafite ubunyarwanda ariko mu myaka 23 ishize ubu noneho turavuga ko turi abayisilamu kuko twabonye ubuyobozi bwiza buduha umwanya, bubona y’uko natwe turi abanyarwanda dushoboye kubaka igihugu.”

Iby’ihezwa ry’abayisilamu rinagarukwaho n’Umuyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda Mufti Hitimana Salim, nawe wemeza ko Isilamu igeze kuri byinshi ishimira ubuyobozi bwiza.

Yagize ati “Ubuyobozi bubi bwabayeho ndetse budukumira no kugera ku iterambere ry’ibikorwa nk’ibi mubona, ariko kuva mu mwaka wa 1994 twagize Imana tubona ubuyobozi bwiza duhabwa umwanya nk’abana b’igihugu, tugera kuri iyi ntambwe kandi turishimira kubigeraho ndetse tukishimira ko n’ibindi byiza tuzageraho.”

Avuga ko ibikorwa birimo umusigiti mwiza w’ikitegererezo barimo kubaka i Nyanza, gufasha Leta guha abaturage amazi, gutunganya umujyi bubakira abanyenyanza ibisenge byiza, ngo biri mu bikorwa bakora biturutse ku ijambo bahawe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, nawe yashimiye abayisilamu ko bafasha ubuyobozi mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, ndetse avuga ko iyo umuntu ahawe uburenganzira bwe bimufasha gutekereza neza no kugira uruhare mu iterambere.

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE