2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ku munsi w’umuganura Abanyarwanda bazishimira ibyo igihugu cyagezeho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-07 15:14:53

 
Share on:
 
Yasuwe:198
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisiteri y’Umuco na Siporo iratangaza ko umunsi w’umuganura uteganyijwe kwizihizwa muri uyu mwaka, uzahuza abantu mu nzego zose kugera no mu miryango bakishimira ibyo igihugu cyagezeho.

Umuyobozi ushinzwe umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Mutangana Steven, yabwiye Imvaho Nshya ko umunsi w’umuganura utakizihizwa ngo abantu bamurike ibyo bagezeho mu buhinzi gusa ahubwo ko uzajyana no kureba umusaruro wagaragaye mu zindi nzego.

Ati “Mu kwizihiza umuganura ntabwo abantu bagaragaza ibyo bagezeho mu buhinzi gusa ahubwo bareba no mu zindi nzego, ni ibintu bimaze iminsi bikorwa. Umuntu ashobora kuba ari umucuruzi kandi acuruza ibyo yaratira abandi yagezeho.”

JPEG - 35.9 kb
Steven Mutangana umuyobozi ushinzwe umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo

Mutangana yasobanuye ko ku munsi w’umuganura wizihirijwe mu karere ka Nyanza umwaka ushize, hari abantu bari baje kumurika ibintu bitandukanye birimo imodoka, ibikorwa by’ubukorikori, n’iby’ikoranabuhanga.

Ubusanzwe umunsi w’umuganura wizihizwa ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa munani, muri uyu mwaka wimuriwe tariki 27 Kanama bitewe n’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 04 Kanama 2017.

Ibikorwa bibanziriza uwo munsi, bizatangira tariki 20 Kanama 2017 aho buri ntara izajya ihitamo akarere kizirizwamo uwo munsi, abantu bagahura bagasabana bakaganira ku byagezweho n’ibyo bateganya.

Umunsi nyir’izina ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu karere ka Nyanza, ku rwego rwa buri mudugudu n’ahantu hatandukanye hazatoranwa ku baba mu mahanga.

Mutangana yagize ati “No mu banyarwanda baba mu mahanga bahawe ubutumwa bujyanye n’uyu munsi w’umuganura, ibijyanye n’iyi myiteguro dukorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo nabo babigeze muri za Ambasade gusa nta tariki yashyizweho ariko ntibashobora kuzarenza ukwezi kwa Nzeri.”

Mutangana avuga ko umunsi w’umuganura wahozeho kera, nubwo hari igihe abakoloni baje bakawukuraho n’abateguraga uwo muhango mu buryo bwa Kinyarwanda bagaciribwa i Burundi.

Yagize ati “Nubwo abakoloni baciye ibikorwa by’umuco, ubu byarongeye bihabwa agaciro, dore ko uwo munsi wahawe umunsi w’ikiruhuko bigaragaza ko ubuyobozi bw’igihugu bwamaze guha uwo munsi agaciro”.

Yasabye abaturage guha agaciro uyu munsi, guhera mu muryango mu mudugudu no ku rwego rw’igihugu bungurana ibitekerezo.

UWIMANA DONATA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE