2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyirandikubwimana amaze imyaka 18 atunzwe no gukanika amagare na moto

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-07 14:19:01

 
Share on:
 
Yasuwe:83
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyirandikubwimana Christine, umugore umaze imyaka irenga 18 akanika amagare na moto, arishimira ko uyu mwuga wamufashije kwiteza imbere, ndetse ukamuhesha icyubahiro mu bandi.

Nyirandikubwimana Christine atuye mu Karere ka Gisagara, mu murenge wa Musha, mu kagali ka Bukinanyana, mu mudugudu w’Agatega ari naho akorera akazi ke.Aganira n’Imvaho Nshya, Nyirandikubwimana yagaragaje ko yatangiye gukora uyu mwuga abitewe n’uko umugabo we yari ufite abagore benshi, ngo agaterwa isoni no gutonda umurongo we na bakeba be, basaba umugabo ibyo guteka.

Yagize ati "Umugabo wanjye yakoraga amagare ariko akagira abagore batatu, noneho nabona uburyo bahurira aho akorera basaba ibyo guteka nkagira isoni, bamusabaga ibyo guteka yabibaha bakanamusaba isabune n’amavuta, maze akababwira nabi ababaza niba babona hari itungo yagurishije."

JPEG - 247.6 kb
Nyirandikubwimana mu kazi (Foto Nshimiyimana E)

Nyirandikubwimana w’imyaka 56 avuga ko kuko yari umugore muto yabaga ari kumwe n’umugabo, areba uko akora amagare ndetse ngo aza no gusobanukirwa amoko atandukanye y’imfunguzo zifungura amagare n’aho zikora, bituma nawe yiyemeza gukora uyu mwaga, ariko ngo akabikora iyo bazaga kureba umugabo bakamubura.

Ati "Kuko yanantumaga kenshi nari naramenye aho imfunguzo zikora ariko by’umwihariko ubwo nari maze kubyara umwana w’umukobwa mbonye ubuzima ndimo, mfata icyemezo cyo gutangira gukanika amagare kuko nabonaga ubuzima bungoye."

Yakomeje agira ati "Bazaga gukoresha igare ngahita nzana imfunguzo nkarihambura nkongera nkariteranya, mbonye mbishoboye mpera ko ntangira no gukora za moto."

Avuga ko kugaragaza ko we adasabiriza nk’abagore bagenzi be bari basangiye umugabo, byatumye umugabo we amusumbisha abandi bagore kuko ngo yabonaga we atamurushya cyane.

Ati "Kuko nari mbaye umugore wa kane ku mugabo wanjye nabonye kuvuga ngo mpa ijipo y’imbere, mpa umupira, mpa amavuta yo kwisiga, mpa igitenge nabonye ntabishobora."

Nonese amaze kubona ko mpaha ugirango abandi bagore yongeye kubajyamo, yazaga iwanjye kuko yasangaga nahashye, hahaha ! Yarazaga agasanga niguriye bya bindi byose abandi bagore batoraga umurongo bamusaba."

Nyirandikubwimana avuga ko abaturanyi bamwubaha, ibyo ngo akabibwirwa n’uko ngo n’iyo bibaye ngombwa ko akenera ikintu runaka mu iduka adafite amafaranga ako kanya, ntawanga kumukopa kuko aba yizeye ko amwishyura.

Avuga kandi ko nubwo umugabo we yitabye Imana, ngo yanashoboye kwiyubakira inzu, ubu ngo akaba adakodesha.Nyirandikubwimana agira inama abatakereza ko hari imirimo yagenewe abagore cyangwa abagabo, guhindura imyimvire kuko ngo umurimo wose ushoboye kandi ugufasha kubaho aba ari uwawe.

Ati "Buriya nuko abakiri bato mutabizi ariko kera nta mugore witangiriraga umugenda ariko se ubu ntibabyikorera. Nta mugore wajyaga mu kabande umugabo atamugiye imbere n’umuhoro ngo amutemere aho ahinga, ngo anamutangirire, ariko se ubu ntibabyikorera?

Ubu abagore batwara amagare icyatuma batayakora ni iki? Batwara amamoto icyatuma ntazikora ni iki? Ni iki cyatuma ntakora akazi nakamenye? Ntacyo rwose.”

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE