2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Karongi : Umubyeyi wibarutse abana batatu b’abahungu mu ruhuri rw’ibibazo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-07 13:14:27

 
Share on:
 
Yasuwe:751
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mukobwajana Safi w’imyaka 38, umu mudugudu wa Nyagahinga, umurenge wa Gishali ni mu karere ka Rwamagana yabyariye abana batatu mu bitaro bikuru bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi.

Avuga ko nubwo yabyaye abana batatu ari mu ruhuri rw’ibibazo kuko adafite ubushobozi bwo kubarera, adafite aho kuba ngo kuko adafite umuryango kandi akaba yaratandukanye n’uwamuteye iyo nda.

Ati”Nabyariye ku bitaro bya Kibuye mvuye gushaka umuntu i Cyangugu ndamubura maze kumubura ndagaruka ngeze Karongi inda iramfata,ubu ndumva meze nabi kuko nta n’umurwaza mfite, nta muryango mfite nabaga i Kayonza kwa ba marume mbonye ubuzima buncanze njya i Rwamagana ku mugabo, dufitanye umwana w’imfura n’izi mpanga ubu haciye ameze atandatu dutandukanye, nta hantu mfite ho kuba, mpora ngenda gutyo gusa,nta mituweli mfite,ntacyiriro nabagamo nari narabyihoreye kubera kubura amikoro naryaga mvuye guca inshuro”.

JPEG - 42.5 kb
Abana bavutse kuri ubu nta kibazo bafite

Hakizimana Steven akuriye abaforomo n’ababyaza mu bitaro bya Kibuye avuga ko nta kibazo kidasanzwe uwo mubyeyi afite usibye ububabare bw’umuntu wabyaye abazwe.

Ati”Namugezeho mubaza uburyo yageze hano kwa muganga ambwira ko yazanwe n’abantu bo ku rusengero rwa ADEPR-Gatwaro kuko yari yaraye mu mashuli yaho,abantu bo kuri urwo rusengero nibo bamubonye atameze neza bamuzana kwa muganga dusanga yatangiye ibise nta bundi byuryo yagombaga gufashwamo atari ukumubaga bakamuteruramo abana kuko na mbere yari yabyaye abazwe”.

Yongeraho ko abo bana batatu bavutse bananiwe bakabanza kujya kongererwa umwuka (oxygen) ariko ubu bakaba bameze neza.

Umuyobozi w’ibitaro bya kibuye Dr. Nkusi Eugène avuga ko uwo mubyeyi yagejejwe kwa muganga ejo ku Cyumweru agahita abagwa agaterurwamo abana batatu kandi ko bose bameze neza.

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE