2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyarwanda batore bizeye umutekano usesuye – ACP Badege

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-03 15:04:22

 
Share on:
 
Yasuwe:63
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Polisi y’u Rwanda irizeza Abanyarwanda bose ko amatora y’Umukuru w’Igihugu, azaba neza mu mutekano usesuye bitewe n’ingamba zafashwe ndetse n’amasomo y’ibyo Polisi yakuye mu bihe by’amatora byashize.

Mu kiganiro cyihariye umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yagiranye n’Imvaho Nshya ejo kuri uyu wa 03 Kanama 2017, yavuze ko kuva ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu byatangira tariki ya 14 Nyakanga 2017, kugeza ubu nta kintu na kimwe kibangamiye umutekano kigeze kigaragara.

Ibi asobanura ko byatewe n’ingamba, imikoranire n’inzego z’ubuyobozi n’abaturage n’umurava w’abapolisi muri rusange.

Ati “Twakoresheje ingufu hirya no hino mu gihugu mu gutuma ibikorwa by’abiyamamazaga biba mu mutekano, ibyo twarabikoze dutuma ahateraniraga abantu benshi hagira umutekano, tubikora dutuma mu mihanda abantu bakoresha hagira umutekano, twanabifatanyije n’inzego z’ibanze ariko n’abashinzwe kwamamaza baradufashije cyane.”

JPEG - 74.9 kb
ACP Theos Badege, Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda

Akomeza agira ati “Uko ibintu byose byagenze neza mu mutekano ni na byo twizeye uyu munsi. Abanyarwanda bazindukiye gutora, ni na cyo twizeye ku masaha akuze y’ejo hamaze gutangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora, ibyo tubyizera tubikura ku ngamba twafashe ndetse tunahereye ku masomo tuba twarakuye mu bindi bihe nk’ibi.
Turagira ngo rero rwose twizeze Abanyarwanda bakore igikorwa cyabo cyo guhitamo bizeye umutekano usesuye. Batange inkunga yabo ngo bikomeze kugenda neza nk’uko basanzwe babikora no mu bikorwa bindi byose kuko umutekano wo barawufite, inzego zabo z’umutekano n’ubuyobozi bwabo bakoze gahunda nziza yo kurinda umutekano”.

Polisi y’u Rwanda kandi yanasabye abajya mu matora gukomeza kurangwa n’umuco wo kumvira no kubaha usanzwe uranga Abanyarwanda.

Ati “Nugera ku biro by’amatora, jya ku murongo nk’abandi, witwaje ibyo usabwa birimo ikarita y’itora cyangwa indangamuntu, umwanya wawe nugera ukurikire inzira werekwa n’abayobora amatora, byose bikorwe kandi birangire nta muvundo. Nk’uko nta muvundo wabaye mu bihe byo kwiyamamaza kandi ari ho byari bigoye, ubu noneho bizabe akarusho.”

ACP Badege yibukije abasore n’inkumi kubererekera abakuze abasaza n’abakecuru ndetse n’abazajya kwishimira intsinzi na bakazubahiriza amategeko y’umutekano kugira ngo ibintu byose bikomeze kugenda neza.

ACP Badege ati “Bishime ariko batarengereye, ntibarenge ku mategeko. Niwumva hatangajwe ibigushimisha ukaba iyo wishimye uvuza induru, menya ngo nta bwo wemerewe gusakuriza abaturanyi, abajya kumva ibitangazwa na bo nta gutwara abantu benshi cyangwa kwinaganika ku modoka, nta no gusakuriza abantu mu muhanda.”

Kandi ati “Twavuze ko ibihe by’amatora bidahagarika iyubahirizwa ry’amategeko, Abakoresha imihanda bagomba kumenya ko n’ubundi amategeko n’amabwiriza bizakomeza kubahirizwa yaba ku munsi w’amatora na nyuma yayo hatangajwe ibyayavuyemo ubwo abatsinze bazaba babyina intsinzi. Imodoka zibe zujuje ubuziranenge, bagendere ku muvuduko wagenwe, ibintu babikore uko bisanzwe byubahiriza amategeko,”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kubanirana neza abatsinze n’abatsinzwe ntihagire n’umwe ubangamira undi.

Ati “Umunyarwanda ntazavuge ngo umukandida wanjye yatsinze wenda uwo baturanye bataranamamazaga umuntu umwe noneho ngo uwatsinze abe yahitamo kurangurura ijwi ngo asakurize mugenzi we, ibyo ntibizabeho, ishime cyangwa se akira icyo ari cyo cyose cyaturutse mu matora mu mutuzo usanzwe uranga Abanyarwanda”

Agaruka muri rusange ku migendekere y’ibikorwa byo kwiyamamaza, Umuvugizi wa Polisi yavuze ko bigitangira ari bwo hagaragaye impanuka zidakanganye zitagize n’umwe zihitana zabaye mu mizo ya mbere, ariko ngo hahise hafatwa ingamba zanatanze umusaruro mwiza kuko nta bindi bibazo byongeye kubaho.

By’umwihariko Polisi y’u Rwanda yashimye ubufatanye yagaragarijwe na Minisiteri y’Ubutegatsi bw’Igihugu mu matora, inaboneraho gusaba ko ubwo bufatanye bwakomereza kuba bwiza no muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuko ubu noneho ari yo igenzura ibikorwa byose by’amatora.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE