2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abatuye i Rukumberi bahize gutora 100% Kagame wabagobotse mu gihe cy’amapfa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-02 10:47:22

 
Share on:
 
Yasuwe:121
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rukumberi batangaza ko bazirikana ibyiza Perezida Paul Kagame yabagejejeho, birimo ibikorwaremezo ndetse n’uburyo yabagobotse mu mwaka ushize ubwo bari bibasiwe n’amapfa, akaboherereza ibyo kurya.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bahuriza ku kuba biteguye gutora 100% umukandida Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR-Inkotanyi, kuko batifuza ko ibyiza yabagejejeho bisubira inyuma.

Bahuriza ku kuba amatora ateganyijwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu itariki 4 Kanama 2017, baramaze kuyitegura neza ndetse kuri bo, bayiteguye nk’ubukwe.

JPEG - 375.1 kb
Abatuye Rukumberi bishimira iterambere bagejejweho, bagaragaza ko ari umusaruro w’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame

Mu bikorwa bikuru bashingiraho bavuga ko bazashyigikira umukandida Kagame Paul harimo ibyiza yabagejejeho birimo ibikorwaremezo by’imihanda nk’uko bivugwa n’umuturage witwa Reveriyani wo mu kagari ka Gituza.

Yagize ati “Ubu amatora tuyiteguye neza, kandi njye uwo nzatora ni Nyakubahwa Paul Kagame, kuko ibyo yadukoreye mu gihe tumaranye ni byinshi cyane. Inaha muri Rukumberi twari dufite ikibazo gikomeye cyo kutagira umuhanda, twabonaga umusaruro ariko tukagira ikibazo cyo kuwugeza ku isoko kubera imihanda mibi, twabona n’imodoka tukazibona ziduhenze, ariko Nyakubabwa Paul Kagame icyo yaragikemuye rwose.”

Abatuye Rukumberi kandi bagiye bumvikana kenshi bashimira Perezida wa Repubulika ko yumvise ibyifuzo byabo akabakemurira ibibazo byo kutagira amazi meza, kandi bishimira ko bagezweho n’amashanyarazi.

Mu bindi bikomeye abatuye Rukumberi bashimira imiyoborere myiza ya Paul Kagame, ni uburyo yabagobotse mu gihe bari bibasiwe n’amapfa, akabaha ibyo kurya mu mwaka ushize wa 2016.

Ni ubuhamya butangwa by’umwihariko n’abatuye mu tugari twa Rwintashya, Nkovi na Gituza twibasiwe n’izuba ryavuye mu gihembwe cy’ihinga cya 2016A. Nyuma yuko bimenyekanye, Leta y’u Rwanda yihutiye kubatabara, ibaha ibyo kurya.

Uwamariya Agnès wo mu kagari ka Ntovi, yagize ati “Leta yaradufashije iduha ibyo kurya igihe twari dushonje. Twe twumvaga ko tuzicwa n’inzara ariko baratugaburiye, twajyaga gufata ibiryo ku kagari, kandi babiduhaye ku buntu. Ubwo rero nta we twagererenya na Perezida wacu Kagame, ni na we twiteguye gutora, kuko aradukunda, natwe turamukunda.”

Abatuye Rukumberi babwiye Imvaho Nshya ko kuba Leta yarabagobotse mu mapfa, ikabaha ibyo kurya babibona nk’ubudasa bw’u Rwanda, kuko nta handi bumvise Leta igaburira abaturage bayo.

Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, ubwo aherutse gusura abatuye mu murenge wa Rukumberi, mu kagari ka Gituza, yabibukije kwitegura neza amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku itariki 4 z’uku kwezi kwa Munani.

Ati “Tumaze iminsi twiteguye ubukwe, ‘Rendez-vous’ ni ‘Rendez-vous’ ku itariki 4 z’ukwa munani, nizere ko namwe mwiteguye neza.”

Mu Rwanda amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku matariki ya 3 ku banyarwanda bujuje ibisabwa baba mu mahanga, n’iya 4 Kanama 2017 ku bari mu Rwanda.

Mu bakandida Perezida bahatanira kuyobora u Rwanda, harimo Umukandida wigenga Philippe Mpayimana, Dr. Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, na Kagame Paul watanzwe n’umuryango FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka 8 yemewe mu Rwanda.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE