2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umubiligi utuye i Musanze yasabye Abanyarwanda kureba kure bagatora Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-02 06:35:21

 
Share on:
 
Yasuwe:815
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Oppers Erik Albert, Umubiligi w’imyaka 52, umaze imyaka 5 akorera ibikorwa by’ishoramari mu karere ka Musanze, avuga ko yishimiye bidasanzwe uburyo Abanyarwanda bagaragariza urukundo Paul Kagame, akabibutsa kuzamuhundagazaho amajwi muri aya matora.

Ibi abihera ku bikorwa by’indashyikirwa yagejeje ku banyarwanda n’abanyamahanga bakabibona kandi bakabishima cyane.

Mu kiganiro uyu mubiligi yagiranye n’Imvaho Nshya, Oppers Erik Albert yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyiza cyane, ariko icyantangaje ni ukubona umuturage abyuka saa sita z’ijoro agiye kwakira umukandida we, nabibonye ubwo abanyamusanze bajyaga kwakira Paul Kagame i Busogo, aho umunsi yagombaga kuziraho kwiyamamaza bitashobotse, abaturage bakifuza kuharara bamutegereje, na bwo umunsi yaziye bakikuba inshuro nyinshi.

“Mu gihe ahandi umukandida bimusaba kubanza guha itike n’ifunguro abazaza kwifatanya na we mu kwiyamamaza ndetse hakazamo na ruswa kugira ngo bazamutore. Iki ni ikimenyetso kigaragaza urukundo abanyarwanda bakunda Paul Kagame kandi nanjye namukuriye ingofero, kuko no mu bihugu by’i Burayi n’Amerika usanga afatwa nk’umugabo w’ikitegererezo”.

JPEG - 378.1 kb
Oppers ngo yishimira imiyoborere myiza yasanze mu Rwanda (Foto Ngaboyabahizi P)

Uyu mubirigi utuye mu murenge wa Musanze aho afite inzu 1, akagira n’izindi 2 mu murenge wa Muhoza, avuga ko yifuza kuzavugana na Paul Kagame umunsi umwe, ngo amukore mu ntoki amushimire uburyo yahuje abanyarwanda.

Yagize ati “Nta bwo ndi umunyarwanda, ariko bambwiye gutora natora Kagame, nta bwo ndi umunyarwanda, ariko na none nasomye amateka y’u Rwanda, rwaranzwe n’amacakubiri mu myaka myinshi, nta wundi wahuje abanyarwanda uretse we, ubu rwose ngenda mu nzira mfite igipfunyika cy’amafaranga, nta we unkoraho, mu gihe ahandi ushaka ushinzwe umutekano akaguherekeza n’imbunda na bwo wareba nabi akaba ari we ukwirangiriza, Kagame mpuye na we namukora mu ntoki nkamubwira nti warakoze.”

Muri iki kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Oppers yagaragaje ko afite icyifuzo cyo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, kuko ngo ari ho yumva azagirira amasaziro meza, ari nayo mpamvu ateganya umushinga wagutse wo gushora imari mu burezi mu murenge wa Musanze, ahereye ku mashuri y’inshuke.

Uyu mugabo yasabye abanyarwanda kureba kure bagatora Kagame, kugira ngo bakomeze kwihuta mu iterambere ndetse banashobore gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE