2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tariki ya 4 Kanama ni ukubahiriza ibyavuye muri referandumu – Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-02 06:12:54

 
Share on:
 
Yasuwe:131
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yavuze ko ku ya 4 Kanama, ku munsi w’amatora, ari ukubahiriza icyifuzo cy’ibyavuye mu matora ya referandumu yo muri 2015.

Paul Kagame yabivugiye i Cyumba mu karere ka Gicumbi, ubwo yahiyamamarizaga ejo hashize ku ya 1 Kanama 2017. Yagize ati “Iya 4 Kanama tuzaba twubahiriza icyifuzo cyavuye muri referendumu”.

Yavuze ko ibyavuye muri referendumu cyari icyifuzo cya FPR, amashyaka 8 afatanyije na yo, ndetse n’Abanyarwanda batari muri ayo mashyaka. Ati “Iya 4 Kanama ni uguhitamo ibitubereye n’aho tugana nk’Abanyarwanda.”

Mu matora ya referandumu yabaye mu mpera za 2015, Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora batoye “Yego” ku bwiganze bw’amajwi 98.3% bemeza ivugururwa ry’Itegeko Nshinga kugira ngo Paul Kagame yemererwe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, kuko yari amaze kubisabwa n’abasaga miliyoni enye binyuze mu busabe bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko.

JPEG - 153.8 kb
Umukandida wa RPF Paul Kagame yakiriwe neza i Gicumbi (Foto:James R)

Paul Kagame akaba avuga ko gutora umukandida wa FPR-Inkotanyi bivuze gukomeza kubaka amateka, gukomeza amajyambere, ubumwe n’umutekano. Ati “Nta bakwiye kuba bari ku isonga mu kutuyobora mu myaka irindwi iri imbere nka FPR-Inkotanyi”.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi yagarutse no ku budasa bw’Abanyarwanda mu matora, agira ati “Ubudasa bwacu bushingiye ku buryo tugera mu matora tukabikora twishimye, tubyina nta gutwika nkuko byahoze mu mateka.” Avuga kandi ko ubudasa bw’Abanyarwanda bushingiye ku buryo bivanye mu mateka mabi bakoresheje inzira z’ubudasa, bagatera imbere.

Kagame yibukije ko Gicumbi hari amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, kuko bararanye amajoro, avuga ko yabanye nabo neza icyo gihe gikomeye, ati “Gicumbi twarahabaye, tuhabana namwe, muradufasha bituma urugamba rushoboka.”

Yavuze ko byari ibihe bigoye, urugamba rufata inzira nziza, none igihugu kigeze kure, kimeze neza.

Ati “Umuntu wese utekereza, asubije amaso inyuma akareba aho yavuye n’aho ageze, yakwiga byinshi [...] Twize byinshi kuva aho twavuye kugera aho tugeze. Gicumbi na FPR bifite amateka mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu, yabwiye Abanyagicumbi ko izo ntambara zabereye i Gicumbi, kurara amajoro, zari izo guhindura amateka n’imyumvire bibi.

JPEG - 193.3 kb
Abanya Gicumbi biteguye gutora umukandida, Paul Kagame

Ni ho yahereye abashimira ati “Banyagicumbi mwarakoze kugira uruhare runini mu mateka y’ubudasa bw’u Rwanda.” Yabasabye kimwe n’abandi Banyarwanda bose gukomeza ubudasa bw’Abanyarwnada, bukabageza aho bifuza hababereye.

Bazivamo Christophe, Chairman wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yavuze ko umukandida wa FPR-Inkotanyi ari umuvandimwe w’Abanyagicumbi, yibutsa ko Gicumbi ku Murindi wa Byumba hari amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, aho Kagame yafatanyije n’Abanyacyumba akarutsinda, akomeza inzira yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kagame areba kure kuko yatanze ihumure mu gihugu cyose, ibyo yijeje Abanyarwanda yabibagejejeho byose […] Kagame ni umugabo w’ukuri, imvugo ni yo ngiro. Nyuma yo kubohora u Rwanda yararwubatse bundi bushya.”

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE