2017-09-25 08:13:20 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Indorerezi za EAC zashimye ubwisanzure n’umutekano mu myiteguro y’amatora

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-01 07:17:23

 
Share on:
 
Yasuwe:99
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Indorerezi 35 zikomoka mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) zirishimira ubwisanzure n’umutekano birimo kuranga imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu kandi ziteguye ko n’imigendekere y’amatora izaba ari myiza.

Moody Aworli, Umunyakenya uyoboye izo ndorerezi, avuga ko intego ya mbere yabazanye mu Rwanda ari ukureba uko imyiteguro y’amatora ikomeje kugenda n’ibizava ku munsi w’itora nyir’izina.

Ati “Ikitugenza ni ugukurikirana uko amatora akorwa tukareba ukwiye kuyobora u Rwanda. Twizeye ko n’umunsi wo gutora bizagenda neza kuko ibigaragara mu Rwanda bitandukanye n’ibyo tubona cyangwa twumva ahandi, abantu baratekanye n’ibikorwa birabigaragaza, abahatana na bo babigaragariza mu mvugo badahangana ubundi ibikorwa bikigaragaza”.

JPEG - 299.3 kb
Indorerezi zo muri EAC zatangiye urugendo ruzerekeza mu duce zizakoreramo

Avuga ko bagerageje gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza bibanziriza amatora bakabona bigenda neza.

Abisobanura atya “Nta gahato abaturage bashyirwaho, nta hohoterwa ribakorerwa kandi bigaragara ko igihugu cyakoresheje inzira ya demokarasi kuko abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda bagiye bahabwa amahirwe yo gukora ibikorwa byabo byo kwiyamamaza”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, bifuje kumenya imikoranire y’izo ndorerezi na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu migendekere yayo, niba nta mategeko zahawe zizagenderaho, Moody asubiza ko nta yo.

Ati “Nta mategeko NEC yaduhaye yo kugenderaho ahubwo yaduhaye amabwiriza itwizeza kuzakurikirana ibikorwa mu bwisanzure nk’indorerezi. Yatweretse kandi imirongo migari izadufasha gukora akazi, kandi si umwihariko ku Rwanda gusa kuko no mu bindi bihugu by’Afurika bigira iyo mirongo kandi ntitubangamiye ahubwo irashimishije”.

Moody avuga ko umubare w’indorerezi za EAC mu Rwanda uhagije mu gukora akazi kazizanye, ashima Abanyarwanda uburyo biyobora ubwabo mu buryo bukomeye mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida.

Yizera ko umucyo, amahoro bizaranga amatora y’Umukuru w’Igihugu bitazaba iby’u Rwanda gusa ahubwo bizanagera mu bihugu bindi bigize EAC. Avuga ko u Rwanda ari igihugu gito ariko cyagutse mu bitekerezo, amahoro n’iterambere bigaragarira amahanga.

Ejo hashize ku wa 31 Nyakanga 2017 nibwo izo ndorerezi za EAC zigabanyijemo amatsinda zinerekeza mu bice zigomba kuzaba zikoreramo akazi.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE