2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyarwanda barenga miliyoni n’igice batojwe umuco w’ubutore

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-31 14:59:06

 
Share on:
 
Yasuwe:118
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Itorero ry’Igihugu rimaze imyaka ibarirwa mu 10 rigaruwe mu Rwanda aho abatojwe bavuga ko ryabagaruriye ubumuntu ndetse barushaho gusobanukirwa agaciro ko kwihesha agaciro, kugaha abandi no gukunda igihugu.

Mu myaka amagana mbere y’umwaduko w’abakoloni, Itorero ryari uburyo bw’umwimerere bwo kurera urubyiruko rw’u Rwanda rukaba ingirakamaro kuko abakiri bato batozwaga kumenya u Rwanda, kurukunda ndetse no kururwanira ishyaka.

Mu Itorero hajyagamo ingimbi kuva ku myaka 10 kugeza kumyaka 11; abitabiriye bakarimaramo imyaka 10 batozwa ubumenyi bwose bwari bugezweho icyo gihe, hakiyongeraho ‘igisirikari’.

JPEG - 253 kb
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusoza icyiciro cya 10 cy’Itorero Indangamirwa

Ibyo batozwaga byose byabaga bisasiwe n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda zirimo guharanira ubutwari, kwanga ubuhemu, gufatanya gukemura ibibazo, kwirinda ubutsimbanyi, kubahana, kubana mu mahoro, basobetse ubumwe nka bene Kanyarwanda. Itorero ry’Igihugu ryigishaga kandi abakiri bato imikino n’imyidagaduro gakondo, rikabigisha gutarama no guhiga, n’ibindi byari bigamije kubaka Umunyarwanda ubereye Igihugu.

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ivuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hakurikiyeho urugamba rwo kugisana, Itorero ry’Igihugu rigarurwa nka bumwe mu buryo bwo kongera kuzahura ishuri ry’uburere mboneragihugu.

Ku wa 22 Gashyantare 2007 mu mwiherero wa 4 w’abayobozi bakuru b’igihugu hafashwe umwanzuro wo kugarura Itorero, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu isabwa gutegura itangizwa ry’Itorero ry’Igihugu.

Kuwa 12 Ugushyingo 2007 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yafashe icyemezo cyo gusubizaho Itorero ry’Igihugu, maze ku wa 16 Ugushyingo 2007, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aritangiza ku mugaragaro, imbere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ifite ‘intego rusange yo kubaka Umunyarwanda ukunda igihugu, ukunda umurimo, ufite indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda kandi ufite umuco w’ubutore.

Itorero ry’Igihugu kandi rigamije kugira abanegihugu bafite umurongo w’agaciro uteza imbere ubukorerabushake mu kubakira hamwe igihugu mu rwego rwo guteza imbere ubumwe, kwihaganirana, gukunda igihugu n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi binganisha ku mpinduka mu iterambere rirambye.

Guhera mu mwaka wa 2009 abanyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye bajya mu Itorero bagatozwa umuco w’Indangagaciro na Kirazira, mu 2013 Komisiyo y’Igihugu y’Itorero inategura Urugerero ku rubyiruko rurangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu tugari twose tw’u Rwanda rugakora imirimo ifitiye abaturage akamaro kugira ngo bagire uruhare mu Iterambere ry’Igihugu.

Itorero ryatangijwe mu mashuri abanza, ayisumbuye, amakuru na Kaminuza, muri za minisiteri n’ibigo bya Leta, mu nzego z’abikorera, ku rwego rw’Imidugudu, mu bamotari, abari n’abategarugori mu banyamakuru, abakinnyi n’Abahanzi.

Kuva Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yatangira gushyira mu bikorwa inshingano yahawe, ikusanyamibare rishingiye ku nzego zose zitorezwamo, rigaragaza ko hamaze gutozwa intore zisaga 1, 700, 000 mu byiciro bitandukanye.

Umunyarwanda wese akeneye umuco w’ubutore

JPEG - 238.6 kb
Ubwo Intore z’abakinnyi, abahanzi n’abanyamakuru zamurikirwaga Umutoza w’Ikirenga Nyakubahwa, Paul Kagame

Mu Muhango wo gusoza Itorero ry’abanyeshuri biga mu mahanga ndetse n’abatsinze neza amasomo yabo mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye (Indangamirwa icyiciro cya 10) ku wa 13 Nyakanga 2017, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yashimangiye ko umubare w’abamaze gutozwa ukiri muto ugereranyije n’abakenewe mu gukomeza gusigasira ubusugire bw’u Rwanda.

Perezida Kagame yashimangiye ko gusigasira umuco w’ubutore ari imwe mu nzira zo gukunda igihugu, kugiteza imbere no gusigasira amateka kugira ngo ibyabaye byiza byigirweho ndetse n’ibibi bisigire ab’ubu isomo.

Yabwiye urubyiruko rwize cyangwa rucyiga mu mahanga n’abakorayo bose bashoje itorero ko gutozwa bifasha kubaka umusingi w’igihugu kugira ngo ibigerwaho bitazatwarwa na serwakira, asaba ko umubare w’Abanyarwanda bunga ubumwe warushaho kwiyongera kugira ngo umutwaro wo guharanira iterambere ry’u Rwanda worohere buri wese.

Yagize ati “Twebwe ntabwo ari inkuru mbarirano murabizi amateka y’aho twavuye; kubera ko icyo gihe tutari twarubatse umusingi ukomeye twe byatubayeho ntabwo ari ibyo dusoma mu bitabo. Turashaka kubona umubare munini w’abakorera hamwe kugira ngo buri wese agabanye ikimuvuna. Mwe mufite amahirweniyiyongera ku bushake tuzagera kure.”

Umukuru w’Igihugu asanga Itorero rifasha Abanyarwanda gusobanukirwa ko ari umuryango mugari aho buri wese afite uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we ku bunyarwanda kabone n’iyo baba bafite ubushobozi butandukanye mu byo bakora mu guteza imbere igihugu.

Uyu muryango mugari ugomba kugira indangagaciro n’uburere biwuranga ari na ryo shingiro ry’amasomo ahabwa abitabira itorero. Perezida Kagame ati “Iyo uvuze uti ‘Ndi Umunyarwanda’ uba uvuze uti ‘uyu ni wo muryango wanjye’. U Rwanda ni umuryango munini, twese ni ho tuvuka aho waba waravukiye hose; ni nk’uko mu muryango muto uvukamo ukomeza kuhabarizwa aho waba uri hose. ”

Umutahira Mukuru w’Itorero Bwana Rucagu Boniface yongeraho ko uwatojwe yirinda kuvuga ikibi, gutekereza ikibi, no kwitwara nabi. Ati “Intore nizikomeze kuba ‘nkore neza bandebereho’, abandi bajye bifuza kujya kuzireba bavuga bati ‘turashaka kuba nk’iriya ntore’. Nibakomeze kurangwa no gutekereza neza, no kwanga ikibi aho kiva kikagera.”

Abatojwe barareba u Rwanda mu ndorerwamo y’ibyiza

Nk’uko byemezwa n’abatoza ndetse n’abatojwe ubwabo, umusaruro w’ubutore cyangwa impinduka ku batojwe ziragaragara; haba mu migirire mu mitekerereze, mu mibanire n’abandi.

Bavuga ko uhaye urwaho abasenya igihugu aba yihemukiye bakunga mu ry’Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ko bagomba guharanira ibyiza by’u Rwanda nk’umuryango mugari buri wese atezeho kuramba.

Umunyarwanda yaravuze ngo ‘Ujya gusenya urwe bamutiza umuhoro’; Intore zihamya ko zasobanukiwe n’uko nta wundi wakunda u Rwanda kurusha abaruvukiyemo rukabarera, bityo guha urwaho ibiva hanze bigamije amacakubiri babigereranya no kwimena inda.

Rugundana Augustin witabiriye Itorero ry’Igihugu ry’abarezi bwa mbere mu mwaka wa 2007 akitabira n’ibindi byiciro birimo na bitanu by’abanyeshuri barangije umwaka w’amashuri wa gatandatu yatojemo, ahamya kwitabira Itorero ry’igihugu byakebuye umutimanama we ajijukirwa n’uburyo inyungu ze zidakwiye kubangamira iz’igihugu.

JPEG - 339.5 kb
Kuva mu mwaka wa 2010 hatangiye gutozwa abanyeshuri barangije ayisumbiye

Mu mwaka wa 2007 yari umwarimu ku ishuri ryisumbuye rya Rugarama mu karere ka Gatsibo; nyuma yo gutozwa muri uwo mwaka yaje gusanga Itorero ry’Igihugu ari ishuri ridasanzwe kuko ritoza uburere.

Yagize ati “Icyo nabonye Itorero rimaze ni ukugufasha guhuza inyungu zawe ku giti cyawe n’iz’igihugu, ukamenya ko aho inyungu zawe zirangirira ari ho iz’igihugu zitangirira. Iyo wumva ko utakwiba igihugu ukeneye ko gitera imbere, byose biterwa n’uburere.”

Rugundana asanga abavuga ko Itorero ry’Igihugu rishingiye ku nyungu za politiki birengagiza nkana cyangwa batazi guhitamo icyiza, kuko Leta yigisha indangagaciro ntaho itaniye n’umubyeyi uha umwana uburere bumuyobora mu ubuzima bwose.

Ati “Iyo utaragera mu itorero uba ufite amakuru acagase ku byerekeranye n’amateka. Iyo tuvuga igihugu n’ahazaza hacyo tuvuga uruhererekane rw’ibihe n’abababivukamo; ni ngombwa ko urubyiruko ruba rwumva umurongo w’igihugu n’aho kigana. Itorero rikwigisha ubwubahane n’ubunyarwanda.”

Uwineza Liliane watojwe mu cyiciro cya mbere cy’Itorero ry’Abanyamakuru (Impamyabigwi) mu Kuboza 2015, agaragaza itandukaniro rikomeye yabonye nyuma yo gutozwa.

Icya mbere aheraho ni uko yahumutse amaso akamenya agaciro ko guhura n’urungano mugahuza imbaraga zo gukora, kugira gahunda, gukunda igihugu ndetse no kugishakira ibyiza.

Na none kandi yemeza ko yahinduye imyumvire yari afite ku Rwanda n’uko we yumvaga kurukunda bisobanura, ati “Ntarajya mu itorero nashoboraga kumva abavuga nabi ubuyobozi nkavuga ngo ntiteranya, ariko maze kuva mu itorero numvise ko ntabyihanganira ngo umuntu avuge ikintu kibi nceceke. Mba numva ngomba kubwiza umuntu ukuri kuko hari abantu bakora ibintu basa n’abari mu bujiji ariko mwaganira bagasanga baribeshye.”

Uwineza akurikije amasomo yahawe n’uburyo yisanze mu mbaga y’urungano runyotewe no kubaka igihugu, asanga mbere yo guha urwaho abasenya ibyagezweho azakomeza igihango yagiranye n’urwamubyaye.

Ati “Batwigishije ko ugomba kuba umwase waka utagomba gucumbeka ngo ube imburamumaro kuko umwase waka ni wo uteka ibiryo bigashya.”

Mukakalisa Francine watojwe mu cyiciro cy’Abajyanama b’Uturere akaba ari na Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, ashimangira ko yarahiriye kutazatesha agaciro uwakamuhaye cyane ko abagore bahawe ijambo mu gukoresha ubushobozi n’impano zabo, aho bakora mu nzego za Leta, iz’abikorera no mu gutanga ibitekerezo.

JPEG - 340.3 kb
Itorero ry’abajyanama b’uturere n’umujyi wa Kigali 2016

Avuga ko Itorero ryamwunguye byinshi birimo amateka y’igihugu arimo amabi n’ameza n’uko yagiye agorekwa n’abakoloni n’abagaragu babo, yunguka urungano anasobanukirwa ko ari rumwe mu ngingo z’igihugu zigomba gukora kugira ngo giytere imbere.

Mukakalisa ati “Nyuma yo kumenya amateka y’igihugu byatumye ngira ishyaka, kugikunda, kutarebera menya za kirazira harimo kutagambanira igihugu n’indangagaciro yo gukunda umurimo no kuwunoza ndetse n’umuco w’ubwitange igihe cyose bibaye ngombwa.”

Yasobanukiwe neza ko umuco w’ubutore urarikira Abanyarwanda gukorera hamwe ibyiza no guhuza imyumvire mu kugira uruhare ku iterambere ry’igihugu cyacu.

Ati “Intore ni abihuriza hamwe gukora ibyiza na ho abihuriza hamwe gukora ibibi bitwa ‘ibigwari’ ni cyo kinyuranyo. Intore ntiganya ishaka ibisubizo, ni nkore neza bandebereho. Abanyarwanda ntabwo twifuza kuba ibigwari, aho bwatugejeje turahazi, twaricanye bitari ngombwa…”

Komisiyoy’Igihugu y’Itorero yifuza ko byibuze buri munyarwanda, cyane cyane urubyiruko, yabona amahirwe yo kunyura mu Itorero akihugura byimbitse ku burere mboneragihugu kuko ari ryo zingiro ry’iterambere.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE