2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Karongi: 2010-2017, Kagame yabahinduriye ubuzima

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-31 06:39:49

 
Share on:
 
Yasuwe:103
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Akarere ka Karongi karishimira ko ibyo Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame yabasezeranyije mu myaka irindwi (2010-2017) byagezweho kandi byahinduye imibereho y’abaturage.

Ibyo basezeranyijwe bikubiye mu buhinzi, gahunda ya Girinka, inganda, ibigo by’imari n’ibindi.

Ibyagezweho mu mibereho myiza

JPEG - 359.4 kb
Inka zitangwa muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Paul Kagame muri Karongi ziyongereye ku buryo bugaragara mu myaka irindwi, kandi zikura mu bukene abazihawe

Mu mwaka wa 2010 inka za Girinka zari muri Karongi zari 1 138, ubu mu mwaka wa 2017 zigeze ku nka 6 394. Inka zisanzwe z’abaturage zitari Girinka mu 2010 zari 34 034, ubu mu 2017 zigeze kuri 48 069.

Ingurube zavuye ku 10 197 zigeze kuri 16 173 mu 2017, inkoko zavuye 35 557 zigera ku 47 046. Igipimo cy’amazi meza mu mwaka wa 2010 cyari kuri 74.7% mu mwaka wa 2017 kigeze kuri 82.8%, imiyoboro y’amazi yavuye kuri kilometero 444.1 igeze kuri kilometero 858.

Amazu yubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye yavuye ku 110 mu mwaka 2010 mu mwaka wa 2017 ageze kuri 245, ibigo nderabuzima byavuye kuri 22 bigeze kuri 23, hubatswe ‘poste de santé’ zirindwi, hubatswe ibiro by’utugari 53, ibitaro by’icyitegererezo bya Kibuye.

Ibyagezweho mu bukungu muri Karongi

Mu myaka irindwi ya manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame, muri Karongi hubatswe isoko mpuzamipaka (Cross border Market), amasoko ya kijyambere yavuye kuri 3 agera kuri 7 muri 2017, amakoperative yavuye kuri 21 agera ku 145, hubatswe ibigo by’imari (Saccos) 14, banki zavuye kuri 2 zigera kuri 7, hubatswe agakiriro ka kijyambere.

Biyogaze zavuye kuri 2 mu 2010 zigeze kuri 259 mu 2017, ingo zifite amashanyarazi zavuye ku 1 665 bingana na 2.8% zigera ku ngo 14802 zingana na 20.2%.

Amashanyarazi adakomoka ku muyoboro mugari akomoka ku mirasire y’izuba muri 2010 yavuye ku ngo 238 zingana na 0,4% zigera ku ngo 5 353 bingana na 7,3% muri 2017.

Hakozwe ibishushanyo mbonera by’imidugudu y’icyitegererezo 130, imidugudu yatunganyijwe ifite ibikorwa remezo yavuye ku ngo 17 240 bingana na 29% igera ku ngo 33 583 bingana na 44%, inganda z’icyayi zavuye kuri rumwe ziba ebyiri.

Hubatswe uruganda rw’ikawa (Green Coffee), inganda zitonora ikawa (Coffee Washing) ziva kuri zirindwi zigera kuri 11, hubatswe inganda enye zitunganya ibigori, imihanda itsindagiye yavuye kuri kilometero 44.2 mu 2010 igeze kuri kilometero 85.2 2017, amahoteli yavuye kuri atatu agera ku icyenda.

JPEG - 377.5 kb
Muri Karongi, mu myaka irindwi ishize ubuso buhingwaho icyayi bwarongerewe, umusaruro uriyongera, byose biteza imbere imibereho myiza y’abaturage (Foto James R.)

Mu rwego rw’ubuhinzi…

Guhuza ubutaka ku gihingwa cy’ibigori, ibishyimbo, imyumbati n’ingano mu mwaka wa 2010 byari ku buso bungana na hegitari 13 966, ubu bigeze kuri hegitari 41 274. Gutunganya ibishanga mu myaka irindwi aka karere kavuye kuri hegitari 70 bigeze kuri hegitari 200.

Gutera amashyamba byavuye kuri hegitari 11 546,17 mu 2010, bigera kuri hegitari 12 458,2 muri uyu mwaka wa 2017. Umusaruro w’icyayi wavuye kuri toni 1 958,258 ugeze kuri toni 2 638,98, ubuso buhinzeho icyayi bwavuye kuri hegitari 3 027 bugeze kuri hegitari 3 524,5, ubuso buhinzeho ikawa bwavuye kuri hegitari 1 160 bugeze kuri hegitari 1 622,58.

Mu burezi

Ibigo bicumbikira abana byavuye ku 10 bigera kuri 15 kaminuza zavuye kuri imwe zigeze kuri enye.

Ubwikorezi

Harateganywa ikibuga cy’indege, amasosiyete atwara abagenzi yavuye kuri abiri ageze kuri atanu, ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Kivu bwavuye kuri koperative imwe hiyongeraho na kampani ebyiri, sitasiyo (aho ibinyabiziga binywera amavuta) zari eshatu ubu zabaye esheshatu.

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE