2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gakenke:Bishimira ko kwishyira hamwe byatumye umusaruro wabo wikuba inshuro 8

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-30 09:29:08

 
Share on:
 
Yasuwe:48
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bwa Koperative Twihangire umurimo ikorera ubuhinzi mu kagari ka Musave, umurenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke, burishimira ko ingamba zafashwe mu kongera umusaruro w’ibigori zatanze umusaruro.

Koperative Twihangire umurimo yashinzwe n’abahinzi, nyuma yuko bigaragaye ko gukora nka nyamwigendaho, mu bwigunge, nta ho byabageza.

Niyibizi Jean de Dieu, umuyobozi w’iyi koperative, aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Twatangiye turi abanyamuryango 64 mu mwaka wa 2007, none ubu mu mwaka wa 2017 tumaze kuba abanyamuryango 1121, duhinga mu kibaya cya Kagoma aho twatangiye tweza ibiro 600 kuri hegitari ariko kuri ubu muri 2017 dusigaye tweza toni 4.8 kuri hegitari, ni kuvuga ngo umusaruro wikubye inshuro 8 zose”.

JPEG - 189.6 kb
Umusaruro w’ibigori wariyongereye cyane

Uwo muyobozi avuga ko icyatumye bagera ku musaruro ari uko babakanguriye guhuza ubutaka kubera imiyoborere myiza. Yagize ati “Twahawe amahugurwa atandukanye y’ubuhinzi, imiryango itandukanye yaba mpuzamahanga badufasha gutunganya icyo gishanga, tubonamo umusaruro uhagije”.

Mu bijyanye n’iterambere ry’abanyamuryango, Niyibizi asobanura ko magingo aya nta munyamuryango ukibura ubwisungane mu kwivuza, buri wese yaguze imirasire y’izuba mu rwego rwo guca agatadowa, bamwe baguzemo amagare, n’ibindi bikorwa bishimangira iterambere bakesha kwibumbira hamwe.

Abanyamuryango b’iyi koperative kuri ubu kandi barimo kubaka uruganda ruzajya rutunganya kawunga bakihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko, ibisigazwa bakabigaburira amatungo yabo, bityo na yo akabona umukamo utubutse, byose bigafatanyiriza hamwe kubazanira ubuzima bwiza.

Urwo ruganda rutunganya ibigori bikavamo kawunga ngo ruzuzura mu mwaka utaha wa 2018, magingo aya icyiciro cya 1 cyamaze kurangira, ku buryo icyiciro gisigaye nacyo hari icyizere ko kizarangira vuba.

John Gasaraba, umuyobozi w’ishami ry’ishoramari, ubucuruzi n’umurimo mu karere ka Gakenke, yagaragaje ko uhereye mu mwaka wa 2010-2017 abantu 3608, barimo abagabo 1941 n’abagore 1667 bamaze kubona imirimo bakora, Koperative nk’iyi zikaba zaragize uruhare rugaragara muri iyi gahunda yo guhanga imirimo mishya.

Uyu muyobozi yavuze ko bashishikariza abaturage gukorana n’ibigo by’imari ndetse n’abaterankunga batandukanye, nk’uko abanyamuryango ba Koperative ‘Twihangire umurimo’ babigenje.

BASANDA NS OSWALD

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE