2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Paul Kagame yagaragarije ab’i Nyamasheke akamaro ko kumutora

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-30 07:02:16

 
Share on:
 
Yasuwe:51
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, akaba ari na Chairman w’uyu Muryango, Paul Kagame, yagaragaje akamaro ko kumutora mu matora yegereje.

Ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Nyamasheke ejo hashize ku wa 29 Nyakanga 2017, Paul Kagame yavuze ko imyaka 23 ishize yaranzwe n’impinduka zo kubaka u Rwanda rushya.

Yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari aho basaga ibihumbi 100 kuzatora umukandida wabo ku itariki 4 Kanama cyane ko icyo gikorwa cy’amatora, kibutsa ko Abanyarwanda bari mu nzira yo kubaka igihugu, hubakwa ubumwe, umutekano mu Banyarwanda n’amajyambere.

JPEG - 184.1 kb
Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, uwa 2 uturutse ibumoso, iburyo ni bamwe mu bagize umuryango we, Jeannette Kagame n’abana babo, naho ibumoso abanjirijwe na Bernard Makuza (Foto:James R.

Ni ukubaka kandi uburenganzira bw’Abanyarwanda, kumutora no gutora uburenganzira bwo gufatanya n’amahanga, ariko hashyizwe imbere uburenganzira bw’Abanyarwanda.

Kagame yavuze ko ari bishya mu Banyarwanda kugira burenganzira bwo kwihitiramo ababayobora,bakihitiramo kuba umwe.

Ati “Demokarasi kuri twebwe nta we usigara inyuma, nta vangura na busa. Buri Munyarwanda wese akagira amahirwe, akagira uburenganzira bwe, akagira guhitamo uko ashatse. Rero iriya tariki 4 z’ukwa munani ni ukongera guhitamo…”

Yavuze ko hari ibyiza byinshi mu bumwe bw’Abanyarwanda, ari bwo FPR ishyize imbere, kuko iyo abantu bari hamwe, bazi icyo bashaka, bari mu nzira yo guhitamo neza, nta ntambara yabatera ubwoba.

Yavuze kandi ko ubu ari inzira yo kuva mu bukene, Abanyarwanda bajya mu bukire, bugasakara mu Banyarwanda bose, kandi bizagerwaho, ati “Urwo narwo ni urugamba, kandi rutaduteye ubwoba. Byongeye nta cyaninirana kubera ko hari politiki nziza, n’Abanyarwanda beza”.

Nyamasheke hari ibyo yasezeranyijwe

Paul Kagame yavuze ko Nyuma y’amatora hari byinshi bizubakirwaho muri Nyamasheke. Yagize ati “Aho Nyamasheke igeze ubu, n’aho ivuye, n’intambwe imaze guterwa, hari byinshi byavamo ibikorwa bindi.”

Yabasezeranyije ko amashanyarazi azagera kuri bose kuko ari cyo cyifuzo, haba Nyamasheke no mu tundi turere tw’u Rwanda. Yavuze ko muri aka karere hari amahirwe y’ubukerugendo menshi, hakoreshwaga make, ariko azongerwa, imihanda abaturage bashima nayo izongerwa.

Amashyamba bafite menshi hazaterwa andi, hasarurwe agejeje igihe, havemo ibikorwa by’amajyambere. Ikiyaga cya Kivu, harimo byinshi, kizatezwa imbere mu bijyanye n’ubukerarugendo, avuga ku kawa ihingwa Nyamasheke, icyayi kihahingwa, ati “Byose hari abashoramari b’Abanyarwanda ndetse ni biba ngombwa n’abandi bazaboneka, inganda zibahe imirimo, zibateze imbere, ziraza kuboneka vuba”. Yabasezeranyije ko zizaza ari ibishya byubakira ku byo bafite bimaze kugerwaho.

Kagame akaba yaravuze ko hari ibigaragaza ko Nyamasheke yari yarasigaye inyuma mu bintu byinshi, ariko iragenda izamuka, kandi intambwe imaze guterwa yerekana ko hari ibishoboka, ati “Nta bwo Nyamasheke yasigara inyuma n’ibindi biracyaza.”

Bernard Makuza, Perezida wa Sena, yavuze ko FPR yazanye impinduka ihereye ku miyoborere myiza, umukandida wayo Paul Kagame yashyize imbere ubumwe bwari bwarangiritse, ashyira imbere gukorera mu mucyo ku buryo ubu buri Munyarwanda ahabwa ijambo agatanga igitekerezo cyubaka.

Ati “Mu gihe u Rwanda rwari rwarahejeje hanze bamwe mu Banyarwanda, FPR yaharaniye kubazana.” Yakomeje yibutsa ko mu 1994 mu gihe cya Jenoside, Kagame yayihagaritse avana Abanyarwanda ahakomeye, Abanyarwanda bariruhutsa.

FPR ntiyigeze ishyira imbere kuyobora yonyine, yishyize hamwe n’ayandi mashyaka kugira ngo bafatanye kubaka igihugu. Yashyizeho gahunda ziteza imbere igihugu, nk’icyerekezo 2020, kubaka amavuriro, guteza imbere uburezi, guha Abanyarwanda amashanyarazi, imihanda, itumanaho n’ibindi. Makuza akaba asaba Abanyarwanda gutora Paul Kagame kugira ngo ibyo byiza byiyongere.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE