2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nta we tuzatererana, Abanyarwanda tubafata kimwe-Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-28 16:19:39

 
Share on:
 
Yasuwe:641
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru y’Igihugu, yongeye kubwira Abanyarwanda ko nibamara kumutora, bagatora FPR nabo bafatanyije, nta gace k’igihugu kazatereranwa, ntihagire umunyarwanda usigara inyuma.

Kagame ibi yabivuze ubwo yiyamamarizaga mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Nimumara kuntora, nimumara gutora FPR n’abo ifatanyije nabo kubaka igihugu, nta bwo tuzabatererana. Nta gace k’u Rwanda dushobora gutererana. Nta Banyarwanda baba iyihe dini, baba ubuhe bwoko, baba akahe karere, nta we dutererana, nta we dusiga inyuma. Nk’uko dusanzwe tubizi, igihe cyose, ndetse cyane FPR aho imariye kuyobora igihugu, Umunyarwanda wese ni nk’undi. Abanyarwanda bose tubafata kimwe.”

JPEG - 207.9 kb
Umukandida, Paul Kagame asuhuza abaturage mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi

Yavuze ko imyaka 23 ishize yabaye iyo kongera kubaka igihugu, ati “Ubu dufite u Rwanda rushya. Muri bashya rero. Abenshi muri bashya kubera ko abenshi muracyari bato.”

Yasobanuye ko Abanyarwanda bose ari bashya kubera ko harimo abafite amaraso y’abato, abakuru nabo bakaba bashya mu myumvire ya politiki kuko politiki yahindutse mu myaka 23 ishize.

Ati “Iyariho mbere y’imyaka 23 yarahindutse nta ho ihuriye, nta ho isa na politiki yo guhera imyaka 23 ishize.”

Yongeyeho ko Abanyarwanda bose bahuriye kuri iyo politiki nshya yo kubaka igihugu, itarobanura, itagira uwo isiga inyuma, buri Munyarwanda wese akigirira icyizere, akakigirira n’undi.

Kagame ati “Iyo ni yo demokarasi tugenderaho.” Yavuze ko itariki ya 4 Kanama bivuze gukomeza politiki nziza yubaka ubunyarwanda, ikubaka Abanyarwanda, ikubaka igihugu uko gikwiye.

Ati “Ubwo rero, uzaba atera igikumwe usibye kuba agitera iruhande rw’igipfunsi, icyo gikumwe uzaba ugitera ushaka amajyambere, ushaka ubumwe, ushaka umutekano, ushaka umugore w’u Rwanda, Umunyarwandakazi ko atera imbere, umwana muto ko akura neza, ko arerwa neza, ko abona amashuri, Abanyarwanda bose ko babona aho bivuriza, ntibicwe n’indwara zitakica abantu.”

Yasezeranyije Abanyarusizi ko amashyuza azitabwaho kuko arimo ubukerarugendo kandi ubukerarugendo buvuze ifaranga.

Ati “Turashaka ko nta Munyarwanda usigara inyuma no mu bikorwa byo gukungahara […] Ibi bikaba byamuhesha icyo yifuza cyose […] Ubukerarugendo hano tuzabuteza imbere, imihanda izabazana hano irahari.”

Paul Kagame akaba kandi yarabasezeranyije ko amashanyarazi azongerwa, aho yagize ati “Turashaka ko amashanyarazi agera muri buri muryango. Kandi ibyo mbabwira, ni ukuri, nta bwo ari ibyo mbasabisha gutora. Nta bwo ari by’amajwi, njye ndavuga ibyo njye namwe tuzakora tukigezaho.

JPEG - 64.5 kb
Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Gihundwe kuri uyu wa 28 Nyakanga 2017

Aho amashanyarazi yageze rero, hagera n’ibindi, hagera inganda, hagera ubucuruzi, hagera ikoranabuhanga. Ibyo byose byarahageze bike, turashaka kubyongera hakagera byinshi, bikagera kuri buri wese. Iyo twe ni yo politiki tuzi, FPR ifatanyije n’andi mashyaka…”

Yavuze ko hazakomeza kubaho ubufatanye mu guteza igihugu imbere bishingiye ku Banyarwnada n’ibyifuzo by’Abanyarwanda. Ku ya 4 Kanama ikazaba ari inzira yo guhamya ko Abanyarwnada bagomba kwigeza kure.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE