2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amashyi, impundu n’umudiho i Rusizi aho Paul Kagame yiyamamarije

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-28 09:44:35

 
Share on:
 
Yasuwe:271
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 28 Nyakanga 2017, akubutse i Rutsiro n’i Karongi.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bazindutse mu gicuku, bamamaza Paul Kagame mu mujyi wa Rusizi, ku buryo mu gitondo cya kare mu kagari ka Mashyuza umurenge wa Nyakabuye, aho igikorwa nyamukuru cyabereye hari hamaze gukubita huzuye.

JPEG - 68.7 kb
Abaturage bari buzuye imihanda berekeza mu kagari ka Mashyuza kubonana na Paul Kagame (Foto: Magnifique M.)

Akarere ka Rusizi gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi; gafite ubuso bwa kilometero kare 941 kagaturwa n’abaturage 430 068.

Abaturage bako bishimira ko muri gahunda ya Girinka bamaze guhabwa inka 9 574 bakaba baregerejwe ibitaro n’ibigo nderabuzima, bakubakirwa amashuri y’imyuga ndetse hakaba hasigaye hari na kaminuza.

Banashima ubuyobozi bwa Paul Kagame kuba bwarabubakiye umuhanda bahuza n’uturere twa Karongi na Rubavu, ubuhahirane bukazamuka bigaragara.

JPEG - 85.4 kb
Abanya Rusizi bitabiriye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi basaga ibihumbi 100

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ari bashya binyuze muri politiki nshya ishngiye ku bumwe, kutarobanura cyangwa itonesha.

Ati “ Maze rero iyi myaka 23 tumaranye yabaye imyaka yo kongera kubaka igihugu gishya, ubu dufite u Rwanda rushya, u Rwanda abasize barusenye bararusenye ariko ubu ni u Rwanda rushya, muri bashya rero, abenshi muri bashya kubera ko abenshi n’abo ndeba hano imbere n’ahandi muri bato cyane. Bamwe ndetse muri mwe ntabwo imyaka 23 muyigejeje, nabayisumbyeho gato, ni ukuvuga ngo imyaka 23 ishize yabasanze ari impinja.

“Rero muri na bashya kubera ko mukiri bato ariko noneho icya kabiri navugaga n’abakuru bari hano nabo ni bashya mu myumvire ya politiki. Politiki yarahindutse iyari iriho mbere y’imyaka 23 ntaho ihuriye na politiki yo guhera mu myaka 23 ishize, sibyo? bamwe ni bashya kubera ko ari bato abandi ni bashya, bakuru, ariko mu myubakire mishya y’igihugu muri politiki babitangiye ejo bundi mu myaka 23 ishize, mbere yaho umuntu yagerageza akabyibagirwa .”

“Ariko noneho twese hamwe duhuriye kuri politiki nshya, yo kubaka igihugu itarobanura, … buri munyarwanda wese akigirira icyizere, akakigirira n’undi , iyo niyo demokarasi twebwe tugenderaho, izindi bigisha mu bitabo ariko ntibazishyire mu bikorwa, izo ntabwo nzizi.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE