2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gatsibo:Ikibazo cy’amazi mu mujyi wa Kabarore kirakemuka muri uyu mwaka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-27 13:17:53

 
Share on:
 
Yasuwe:52
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu ngengo y’imari akarere ka Gatsibo gaheruka kwemeza, hateganyijwe amafaranga yo gukemura ikibazo cy’amazi kimaze igihe ari ingorabahizi mu mujyi wa Kabarore muri aka karere.

Mu mafaranga yateganyirijwe ibikorwaremezo mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, hagaragaramo azajya mu bikorwa byo kugeza amazi ku baturage, nka kimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.

Umuyoboro uva Gihengeri mu karere ka Nyagatare uzana amazi i Kabarore no mu yindi mirenge y’akarere ka Gatsibo, ngo uzaba wuzuye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

JPEG - 300.1 kb
Umujyi wa Kabarore wari ukunze guhura n’ikibazo cy’amazi ariko kigiye gukemuka burundu

Rukemanganizi Cyprien, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gatsibo, aganira n’Imvaho Nshya yatangaje ko uyu muyoboro ngo uzaba igisubizo ku mazi yari akigoranye kuyabona ku batuye mu mujyi wa Kabarore nk’umujyi uri gukura.

Yagize ati “Mu byitaweho byanatwaye ingengo y’imari nini harimo ibikorwaremezo. By’umwihariko uyu mwaka uzashira harangiye kubakwa umuyoboro w’amazi Gihengeri-Ngarama-Kabarore, aho uzakemura ikibazo cy’ingorabahizi ku baturage b’uyu mujyi, cyo kutagira amazi.

Ni ikibazo gikomeye kuko umujyi urakura, harubakwa amazu agezweho akenera gukoresha amazi ahagije kandi ayo mazi yo ntayahari. Twavuga ko uyu mwaka bashonje bahishiwe ku bijyanye no kubona amazi.”

Ikibazo cyo kuba iminsi myinshi abatuye Kabarore batabona amazi ngo biterwa no kuba umuyoboro uhasanzwe ufite ubushobozi buke nyamara ukeneweho guhaza abaturage benshi.

Juvens Twizeyemungu, umukozi ushinzwe amazi mu karere yagize ati “Ikibazo cyo kutabona amazi giterwa nuko umuyoboro dufite udahagije kandi abawubaza amazi biyongera umunsi ku munsi. Ni nko kuba mu rugo hari isahane ihaza abantu babiri ejo bakaba bane bose bakayisaranganya kandi ibiyigaburirwaho bitiyongeye. Ukeka se ko abo bantu bazahaga nk’uko bahagaga bakiri babiri?”

Akomeza agira ati “N’uyu muyoboro wacu dusanganywe rero ntitwawurenganya kuko nta bushobozi ufite bwo guhaza abakeneye amazi bose. Ni yo mpamvu rimwe twohereza amazi mu gace kamwe abandi bakayabura.”

Uyu mukozi ushinzwe ibikorwa by’amazi na we yemeza ko ubwo umuyoboro munini wa Gihengeri uzaba wuzuye uzatanga igisubizo kirambye.

Ubusanzwe amazi yakoreshwaga muri Kabarore yavaga ku isoko ya Kanwilili mu murenge wa Gitoki, ahifashishwa amashanyarazi kugira ngo imashini izamure aya mazi. Ni amazi aturuka ku isoko nto ubwayo yatunganyijwe gusa kugira ngo igire icyo yafashaho abaturage bari basanzwe bavoma amariba, n’ikiyaga gito kitwa Icyasosi.

HITIMANA SERVAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE