2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umuhanda Mahoko-Nyabirasi woroheje ubuhanirane hagati ya Rubavu na Rutsiro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-27 08:29:34

 
Share on:
 
Yasuwe:46
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu tugari twa Mukondo, Kigarama na Bahimba mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu, barishimira ko bubakiwe umuhanda ubahuza n’akarere ka Rutsiro, magingo aya bakaba baramaze kubona icyizere ko batazongera kugorwa no guhahirana n’abatuye muri ako karere.

Uyu muhanda uhuza akarere ka Rubavu n’akarere ka Rutsiro watangiye gukorwa, ngo ugiye kuba igisubizo ku baturage batuye mu tugari twa Bahimba, Kigarama, Kavomo na Mukondo, two mu murenge wa Nyundo, kuko ugiye kubafasha guhahirana biboroheye n’abo mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro.

JPEG - 43.5 kb
Abatuye mu rusisiro rwa Mahoko bishimira umuhanda mushya waboroherereje ubuhahirane

Nyiraturatsinze Verena, uvuga ko atacyikorera amata ku mutwe ayajyana ku ikusanyirizo, kimwe na bagenzi be bashima Leta y’u Rwanda yabatekerejeho ikabakorera umuhanda, bagahamya ko ngo nubwo utararangira hari icyo umaze kubaruhuraho, kuko mbere bajyanaga umusaruro wabo ku isoko bawikoreye ku mutwe, none ubu bakaba basigaye bararuhutse izo mvune.

Yagize ati “Turashimira Leta yadukoreye uyu muhanda, twakoreshaga amasaha arenga ane kugira ngo tujye kugura cyangwa kurangura mu karere k’abaturanyi. Ikindi ni uko tutacyikorera ku mutwe kuko moto zatangiye kutugeraho ndetse n’imodoka ziraza.”

Abandi bishimira uyu muhanda ni abahinzi b’icyayi gihingwa mu misozi ya Nyabirasi mu karere ka Rutsiro, nabo bavuga ko kugeza umusaruro wabo ku ruganda rwa Pfunda byabagoraga, ariko uyu muhanda ukaba uje ari igisubizo kuri bo.

Nubwo bishimira iri terambere ry’umuhanda, banavuga ko banegerejwe amashanyarazi akagera hose mu murenge wabo byabafasha gutera imbere kurushaho, kuko ngo magingo aya imirimo idashingiye ku buhinzi ikiri mike cyane kuko kuyihanga nta mashanyarazi bigoye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko utu tugari ari tumwe mu twari twarasigaye inyuma mu iterambere, ariko ngo kuba batangiye kubona ibikorwaremezo nk’imihanda, ni ikimenyetso cy’uko iterambere ryabagezeho kandi rigiye kwihuta.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Imvaho Nshya mu cyumweru gishize, Meya Sinamenye Jeremie yagize ati “Ikibazo cyo kutagira amashanyarazi turakizi, ariko muzi ko hari kubakwa umudugudu w’icyitegererezo, ugomba kuzagezwamo amashanyarazi, birumvikana ko n’abo baturage azabageraho.”

Uyu muhanda uri gukorwa uhuza utu turere twa Rubavu na Rutsiro uzwi ku izina rya Mahoko-Nyabirasi, ukaba ureshya na Kilometero 7,28.

MAGARAMBE THEODORERE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE