2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu bushake n’imbaraga dufite nta watunaniza-Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-27 06:42:01

 
Share on:
 
Yasuwe:157
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yavuze ko akurikije imbaraga n’ubushake yabonanye Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi nta kibazo cyabananira gukemura, kandi n’uwashaka kubananiza nta ho yabona ahera.

Paul Kagame yabivugiye mu karere ka Musanze, aho yari yagiye kwiyamamaza ku munsi w’ejo hashize ku wa 26 Nyakanga 2017, ahari abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 150 na 200.

JPEG - 335.9 kb
Paul Kagame asuhuza imbaga y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bitabiriye ari benshi cyane (Foto James R.)

Ubwo bwitabire Kagame yavuze ko ari “Ikimenyetso cy’ingufu z’ubumwe, ni ikimenyetso cy’ingufu za FPR-Inkotanyi, ni ikimenyetso cy’intambwe imaze guterwa mu kubaka igihugu cyacu”.

Kagame kandi yakomeje agira ati “Nta kibazo gishobora kutunanira kugikemura n’imbaraga ziri aha, ubushake buri aha, nta cyananirana. N’uwashaka kutunaniza, nta ho yabona ahera.”

Ahereye kuri izo mbaraga n’ubushake, yabasabye gukomeza kubaka igihugu, ati “Kandi turi kumwe kuri iriya tariki ya 4 Kanama ni umugenzo, itariki iratinze.”

Umukandida wa FPR-Inkotanyi yasabye abaturage kuzazinduka ku munsi w’amatora bakamutora, maze imyaka irindwi itaha ikazaba iyo kubaka amajyambere.

Ati “Hanyuma imyaka irindwi izaba ikurikira twubake amajyambere, twubake andi mashuri, tuyagire meza, twubake amavuriro tuyagire meza, Abanyarwanda bose amashanyarazi abagereho.”

Yabasezeranyije ko abataragerwaho n’amashanyarazi azabageraho vuba cyane, kandi abasaba kuzayabyaza umusaruro bubaka inganda n’ibindi bifuza kugeraho, bikarenga kuyakoresha amurika mu rugo gusa.

Agaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda, Kagame yagize ati “Ubumwe mvuga dushyira imbere, twabutangiye kera, hashize igihe dukorana n’indi mitwe n’amashyaka ya politiki.” Akaba yaravuze ko muri aya matora FPR-Inkotanyi ikorana n’andi mashyaka umunani, avuga ko nabo bahisemo neza. Ati “Basanze ibyiza twubaka mu gihugu cyacu tubisangiye, tubihuriyeho. Ubwo bumwe rero turashaka kubukomeza twubaka igihugu cyacu.”

Theobald Nshimiyumukiza, umwe mu rubyiruko watanze ubuhamya bw’uko yateye imbere, yavuze ko umukandida wa FPR-Inkotanyi yabahaye umutekano kuko yabakijije ikibazo cy’intambara y’abacengezi, ubu bakaba bariga bakihangira imirimo.

Ati “Ubu FPR yatuvanye mu bwigunge aho umushinga PPMR watwigishije umurimo wo kudoda, nahawe icyarahani ubu nigisha abandi kudoda bakanyishyura, natangiye gukirigita ifaranga.

Mfite kampani ikora ibyo gusukura no kudoda imyenda, kandida wa FPR yaduhaye amahirwe twiteje imbere. Kugeza ubu nahaye akazi abantu 12 n’abandi 17 ba nyakabyizi, turitegura gushyiraho iduka ‘Musanze Convention Centre’ duhe akazi abandi mu rubyiruko maze urubyiruko rutere imbere”.

Ushinzwe kwamamaza Paul Kagame, Murebwayire Christine, yagarutse ku iterambere ry’Akarere ka Musanze rishingiye ku bukungu bwo kweza ibihingwa nk’ibirayi, ubukerarugendo n’ubworozi, avuga ko babikesha Kagame wabahaye umutekano, wabatahuye aho bari barahungiye, abakiza abacengezi, none mu birunga ahari abacengezi hava amadovize ava muri ba mukerarugendo.

JPEG - 364 kb
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, ubwo yari mu karere ka Musanze, yagaragaje ko mu bushake n’imbaraga Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bafite nta cyabananira gukemura (Foto James R)

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE