2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amafaranga 300,000 yahawe asezererwa mu gisirikare yayabyaje ubukire burambye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-26 14:24:45

 
Share on:
 
Yasuwe:108
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Gatera Egide, utuye mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Muti, umurenge wa Gashonga, mu karere ka Nyamasheke, avuga ko imperekeza y’amafaranga 300,000 yahawe asezererwa mu ngabo yayabyaje umusaruro ukomeye, ayakuba inshuro zisaga 200.

Aganira n’Imvaho Nshya, Gatera Egide w’imyaka 57 y’amavuko, yavuze ko yinjiye mu gisirikare mu 1994 asezererwa mu 1998, ahabwa imperekeza y’amafaranga y’u Rwanda 300,000, asanga nayajyana mu mujyi ashobora kumupfira ubusa, ahitamo kuyajyana mu cyaro mu buhinzi bw’urutoki rwa kijyambere.

Avuga ko yafashe amafaranga 50,000 ayagura amafumbire, andi nk’ayo ayagura imibyare y’insina, afata 100,000 abiguramo inka yo kumuha ifumbire y’urwo rutoki, andi 100,000 asigaye ayakoresha mu buhinzi n’abakozi bamukoreraga, atangira guhinga urutoki mu mwaka wa 2000 kuri hegitari 3.

JPEG - 264 kb
Gatera Egide yishimira ubutunzi yakuye ku mperekeza y’amafaranga 300,000 yahawe asezererwa mu ngabo

Yateye insina zera ibitoki by’inyamunyo, iby’imineke n’ibyengwamo imitobe n’inzoga, byose bya kijyambere, atangira kwita ku rutoki rwe kugeza igihe rumuhereye umusaruro ugaragara.

Yagize ati “Uru rutoki rwangiriye akamaro cyane kuko nyuma y’umwaka umwe gusa nari ntangiye gusaruro ibitoki byinshi kuko isambu yo nari nyifite y’imiryango yanjye, rurera ku buryo narihiye umwana amashuri mu Buhinde imyaka 3 ntanga amafaranga 20,000,000, nguramo imodoka yo kujya itwara ibyo bitoki ibigeza ku masoko.

Nubatsemo inzu, nshyira n’amazi n’amashanyarazi mu rugo, nkoresha abakozi 12 buri munsi mpemba amafaranga 200,000 buri kwezi, hamwe n’ibindi byose bimfasha gutunga umuryango wanjye byose nkesha uru rutoki nakuye muri iyi mperekeza.”

Avuga ko abonye ko urutoki rwera cyane yashakiye ibitoki bye isoko ku buryo ritabura kuko n’ibitoki buri munsi biba birimo, yongera ubuso ava kuri hegitari 3 agera kuri 5, kubera kwenga buri munsi ashinga n’akabari mu Bugarama aho agurishiriza urwagwa akuye muri ibi bitoki gusa kuko ngo yenga buri gihe, akaba yiteguye no gushinga uruganda ruciriritse rutunganya imitobe n’urwagwa biva muri ibi bitoki.

Yagize ati “Nahaye abaturanyi imibyare myinshi y’insina ngo bahinge tukaba duteganya kwishyira hamwe, bitarenze umwaka utaha tukazakora uruganda rutunganya imitobe n’urwagwa bikomoka kuri urwo rutoki kandi nizeye ko tuzabigeraho, kuko imiyoborere myiza n’umutekano dufite twizera tudashidikanya ko tuzakomezanya na byo, ari byo nkesha ibi byose nagezeho nanjye ndatira abandi.”

Avuga ko nta mafaranga aba make igihe umuntu ayafashe neza akayabyaza umusaruro, kuko ibyo yagezeho akoresheje amafaranga 300,000 gusa byerekana ko ahari ubushake n’ubushobozi byose bishoboka.

Gatera yasabye abanyarwanda muri rusange kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira ubuyobozi bwiza, ndetse n’umutekano uhamye ufasha buri wese kugira icyo akora kimubyarira umusaruro nta cyo yishisha.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harelimana Frédéric, ashima abantu bose bagerageza kwiteza imbere bakoresheje ubushobozi buke bafite, agasaba n’abandi bose baba babonye amahirwe y’iterambere kuyabyaza umusaruro bahereye ku buhamya nk’ubu butangwa n’abamaze kwiteza imbere badahereye ku bushobozi buhambaye.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE