2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyarwanda barangije gutora Kagame - Senateri Tito

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-25 13:16:03

 
Share on:
 
Yasuwe:395
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Nzige, Senateri Tito Rutaremara, yagaragaje ko ibyo abaturage bagaragaje mu matora ya referandumu bihamya ko amatora yarangiye.

Ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, abayoboke ba PSD, PDI n’andi mashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi batangizaga ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame, Senateri Tito Rutaremara yagaragaje zimwe mu mpamvu ashingiraho yemeza ko amatora yarangiye.

Yagize ati “Abagabo n’abagore baje babyina bambaye neza bikoreye ibiseke basaba ko duhindura ingingo y’itegeko nshinga, basaba ko Perezida Kagame abayobora, murumva miliyoni 4 zaje kubisaba n’iyo tutaza kwirirwa tuvuga ngo ni FPR n’ubundi hatora miliyoni 6 twari gutsinda, noneho tugiye gutora referendumu abanyarwanda bose batora ku majwi 98%.

JPEG - 193.6 kb
Senateri Tito Rutaremara (uwa kabiri ibumoso) avuga ko abanyarwanda bamaze kugaragaza ko bazatora Kagame

Ubundi baramutoye byararangiye, igisigaye ni ugukora umunsi mukuru kuko bisanzwe mu banyarwanda, igihe cyo mu Cyi haba iminsi mikuru, ni ugukora ubukwe bwacu.”

Senateri Tito Rutaremara yakomeje ashimira abanyarwanda uburyo bagaragaje ko bashaka Perezida Kagame, agira ati “Turabashimira ku gitekerezo mwagize cy’uko Perezida Kagame yazakomeza kuyobora igihugu, mbere natwe icyo gitekerezo twarakigize ariko twanga gukoma rutenderi kuko icya mbere ntitwari tuzi icyo nyir’ubwite azadusubiza, icya kabiri ntituzi niba n’abanyarwanda bazabikunda, hanyuma mubyumva kare abasaga miliyoni 4 barandika baza ku nteko, inteko ishinga amategeko imitwe yombi.

Icyo bakoze ni ukureba ko byujuje amategeko basanga byujuje amategeko babasaba kubitorera, mu matora ya Referandu murabitorera ku majwi 98%, icyo kintu turakibashimira cyane, ibyo rero birerekana ko namwe mwari mwishimye.”

Bamwe mu baturage bari bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, bemeza ko hari byinshi bituma bifuza ko akomeza kubayobora.

Nyiradende Euphrasie, umukecuru w’imyaka 68, yagize ati “Nabonye amatora menshi kandi nabayeho ku ngoma zabanje, ariko nta na rimwe nigeze mbona umuperezida uha inka abaturage atabarobanuye, ni bwo abantu babayeho bafite amahoro asesuye nta kintu bikanga, dufite byinshi byo gushimira umukandida wacu kandi twifuza ko azatugeza ku bindi yatwemereye.”

Abaturage b’i Rwamagana bemeza ko amatora bayiteguye nk’ubukwe, bakaba bategereje ko itariki ya 4 Kanama igera gusa ubundi bakagaragaza ikibari ku mutima.

HAKIZIMANA YUSSUF

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE