2017-09-25 08:13:20 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kenya: Perezida Kenyatta yanze guhangana na Raila Odinga mu kiganirompaka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-25 09:00:39

 
Share on:
 
Yasuwe:357
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uhuru Kenyatta yanze kwitabira ikiganiro mpaka cyaciye ku mateleviziyo yagombaga guhuriramo na Raila Odinga bazahangana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku ya 8 Kanama 2017.

Kugeza ku munota wa nyuma abantu bari bategereje n’amatsiko menshi icyo kiganiro ariko biza kurangira Odinga asubije ibibazo by’abanyamakuru ari wenyine.

Byatumye Raila Odinga uhagarariye ihuriro ry’amashyaka, Nasa, avuga imigabo n’imigambi ye atuje mu gihe cy’iminota 90 ndetse aza no kunenga cyane Uhuru Kenyatta avuga ko ku buyobozi bwe ubuzima bwahenze, ifaranga rigata agaciro na ruswa ikamunga inzego z’igihugu.

JPEG - 46.6 kb
Raila Odinga yagiye mu kiganirompaka ari wenyine

Yanasezeranyije ko naramuka atowe azacyura ingabo za Kenya ziri kurinda amahoro muri Somalia kugira ngo zirusheho gucunga umutekano w’igihugu.

Odinga yavuze ko azemera ibizava mu matora nubwo atemeye ibyavuye mu matora yo mu 2007, ubwo yari ahanganye na Mwai Kibaki bigateza imvururu zahitanye abasaga 1100.

Icyo gihe hasinywe amasezerano amugira minisitiri w’intebe kugeza ubwo yongeye gutsindwa muri 2013.

Abakurikiranira hafi iby’amatora yo muri Kenya, batangaje ko Uhuru Kenyatta na Raila Odinga bazagira amajwi yenda kungana. Umwe mu bashinzwe kwamamaza Kenyatta, yabwiye RFi dukesha iyi nkuru ko kubura mu kiganiro mpaka cyaciye ku ma televiziyo nta ngaruka bigira ku majwi uyu mukuru w’igihugu wari umaze imyaka itanu ayobora Kenya azagira.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE