2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uburasirazuba: Barishimira Hoteli ya miliyari 16 bubatse babigiriwemo inama na Perezida Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-24 12:48:21

 
Share on:
 
Yasuwe:889
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abikorera bo mu ntara y’Uburasirazuba bifatanije n’ubuyobozi bw’iyi ntara mu kwishimira Hoteli igezweho biyujurije mu karere ka Nyagatare, yatwaye amafaranga miliyari 16, bahamya ko izakemura ikibazo cy’abashyitsi babasuraga bakabura aho baruhukira hagezweho.

Mu muhango wo gutaha iyi Hoteli, abikorera bashimiye Umukuru w’igihugu Paul Kagame uhora afasha abanyarwanda kureba kure no kwishakira ibisubizo.

Aba bikorera bavuga ko igitekerezo cyo kubaka iyi Hoteli igezweho cyavuye kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2011, ubwo yahuraga nabo mu mwiherero wabereye mu mujyi wa Nyagatare.

Mu byavuye muri uwo mwiherero abikorera bagiranye na Perezida Paul Kagame, harimo ihuriro ry’ishoramari ryitwa EPIC bashinze, ari naryo ryabahaye imbaraga zo kubaha iyi Hoteli.

JPEG - 238.7 kb
Hoteli y’inyenyeri 4 abikorera bujuje i Nyagatare

Ntazinda Faustin, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya EPIC, aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Nyuma yo gushinga EPIC twari dufite imishinga myinshi. Ariko Umukuru w’igihugu aratubwira ati ubundi mwanahereye ku gushaka aho abantu bajya barara bakaniyakirira.

N’ubwo muri twe nta wari yatekereje kuri icyo kintu, ariko twari twahuye n’ibibazo byo kubura aho turara. Bamwe twaraye mu mashuri ari hariya haruguru, abandi barara mu mahema.

Ubu rero uyu munsi ni igisubizo gikomeye tugezeho, aho iyi Hoteli izinjiriza abayishoyemo imari, ndetse igatanga akazi n’ibindi.”

Ndungutse Bosco, umwe mu bashoye imari mu kubaka iyi Hoteli, yabwiye Imvaho Nshya ko afite icyizere cyo kunguka, kuko iki ari igikorwa kiramba.

Yakomeje agira ati “Isomo rikomeye twakuyemo ni uko ubufatanye bwihutisha iterambere. Sinzi ko mu bantu twafatanyije hari uwabasha kwifasha inyubako ya miliyari 16. Oya nako nta we. Nyamara kwegeranya ubushobozi byatweretse ko twagera kuri byinshi igihugu cyifuza.”

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Kazaire Judith, yasabye by’umwihariko abatuye akarere ka Nyagatare kubyaza umusaruro aya mahirwe ahurirana n’ibindi bikorwaremezo bihateganijwe, nko kuba hazatunganywa umujyi wunganira umurwa mukuru w’igihugu, Kigali.

Yagize ati “Muzi ko Nyagatare ari hamwe mu hatoranyijwe mu mijyi yunganira Kigali, hari ibikorwaremezo byinshi bihateganyijwe birimo n’umuhanda uduhuza n’amajyaruguru, ndetse ubwo binavuze ko uyu muhanda ugiye kuduhuza vuba na Kongo na Uganda.

Nta shiti rero isoko rirahari, inyungu z’ibikorwa nk’iki kandi zizagera kuri benshi kuko Hoteli izakenera abayigemurira ibiribwa, ubwo rero mwitegure kubyaza umusaruro aya mahirwe.”

HITIMANA SERVAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE