2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

2010-2017: Imihanda bemerewe na Kagame yahinduye isura y’umujyi wa Rubavu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-24 08:41:02

 
Share on:
 
Yasuwe:114
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage batuye mu karere ka Rubavu bemeza ko imihanda bari baremerewe kubakirwa na Nyakubahwa Parezida wa Repubulika Paul Kagame yakozwe neza, bakaba bemeza ko yahinduye isura y’uyu mujyi ukunze gusurwa cyane.

Aba baturage bavuga ko kuri ubu batewe ishema no kuba batuye mu mujyi wuje umucyo, isuku n’ibyiza byose byatumye umubare w’abawusura baje kuwutemberamo wiyongera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko gutunganya imihanda y’umujyi wa Rubavu abaturage babyemerewe na Perezida Kagame, kandi ngo byakozwe mu mwaka wa 2016-2017 ndetse bikomeje kubyazwa umusaruro, aho ubuyobozi bwemeza ko byazamuye iterambere ry’ubukerarugendo.

JPEG - 394.6 kb
Umujyi wa Rubavu usigaye urangwa n’isuku

Hagenimana Gilbert, umwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu, yagize ati “Mbere iyo urebye ukuntu umujyi wafatwaga nk’umwe mu ikomeye mu gihugu wari umeze mu bijyanye n’imihanda, ubona hari impinduka igaragarira buri wese, byarahindutse pe.

Mbere umujyi wari wanduye cyane nta suku iwurangwamo, ari ibitaka gusa n’amabuye ahanamye anashinyitse, ariko kuva aho bikorewe abantu bose bari mu nyungu kuko ibintu byose byaroroshye kandi biragenda birushaho kuzamura ubukungu, ubuhahirane, ndete byanashimangiye ko Rubavu ari igicumbi cy’ubukerarugendo cyane.”

We n’abandi baturage bemeza ko usibye imihanda inyura mu mujyi wose, usanga no mu duce batuyemo imihanda yarahageze kandi ikurikiwe n’amashanyarazi yo ku mihanda abamurikira, bagashima Perezida wa Repubulika wabakoreye ibi bikorwa yari yarabemereye.

Bimwe mu byo bavuga iyi mihanda yakemuye harimo kuba ngo abatwara ibintu n’abantu basigaye bakora akazi nta nkomyi, aho imodoka moto n’ibindi binyabiziga bitagipfa buri kanya nk’uko mbere byagendaga, kandi ngo byakemuye ikibazo cy’ubujura kuko imihanda isigaye imurikirwa n’amatara.

Sinamenye Jeremie, umuyobozi w’akarere ka Rubavu, ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya mu cyumweru gishize, yashimye ko imihanda bari baremerewe na Perezida wa Repubulika yakozwe kandi igahindura isura y’aka karere.

Yagize ati “Ibikorwaremezo cyane imihanda byarakozwe kandi n’ibindi biracyakorwa kuko twiyemeje kujya dukora ibindi birometero 5 bya kaburimbo buri mwaka, ariko kuri ubu dufite ubwoko butatu bwakozwemo imihanda harimo kaburimbo, imihanda ikozwe mu buryo bw’amabuye abaje neza ndetse hari n’ahandi hakoreshejwe amabuye asanzwe kandi byaradufashije cyane kuko ibibazo by’imikuku nta bwo bikibaho.”

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE