2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amavubi azahura na Uganda mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike ya CHAN 2018

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-23 09:48:26

 
Share on:
 
Yasuwe:113
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Amavubi 0-0 Tanzania (1-1)
Uganda 5-1 Sudani y’Amajyepfo (5-1)

Tariki 12-08-2017: Uganda-Amavubi
Tariki 19-08-2017: Amavubi-Uganda

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo gusezerera Tanzania izahura n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu gushaka itike ya CHAN 2018 izabera i Nairobi muri Kenya.

JPEG - 434.6 kb
Amavubi nyuma yo gusezerera Tanzania azahura na Uganda mu gushaka itike ya CHAN 2018

Nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye mu Rwanda, Amavubi yihagazeho anganya na Tanzania 0-0 mu gihe umukino ubanza wari warangiye ari igitego 1-1. Ibi byahise bituma Amavubi akomeza kuko yabashije gutsindira igitego hanze.

Ku rundi ruhande ikipe ya Uganda yari yakiriye Sudani y’Amajyepfo umukino urangira Uganda itsinze Sudani y’Amajyepfo ibitego 5-1. Umukino ubanza wari wabereye muri Sudani, izi kipe zikaba zari zanganyije 0-0.

Amavubi azahura na Uganda

Nyuma yo kwitwara neza agasezerera Tanzania, Amavubi azahura na Uganda mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike ya CHAN 2018. Umukino ubanza uzabera muri Uganda tariki 12 Kanama 2017 naho umukino wo kwishyura ubere i Kigali tariki 19 Kanama 2017.

N’ubwo mu mupira w’amaguru byose bishoboka, ikipe y’u Rwanda kugira ngo isezerere Uganda ibone itike ya CHAN ku nshuro ya 3 bishobora kuyigora. Aha biraterwa n’uko iyi kipe yitwara mu bijyanye n’ubusatirizi kuko byagaragaye ko nta rutahizamu uhamye iyi kipe ifite.

Umukino ubanza, Amavubi azakina adafite Ndayishimiye Eric Bakame, umunyezamu wa mbere wamaze kubona amakarita abiri y’umuhondo. Abatoza bakaba bagomba gushaka uburyo bakongera ingufu mu busatirizi kuko Mico Justin na we yagize akabazo k’imvune.

Hakizimana Muhadjiri akwiye kongerwa mu ikipe

N’ubwo wenda atari yarahamagawe mbere, Hakizimana Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi bakwiye kongerwa mu ikipe kuko n’ubwo umutoza yari yavuze ko ataragaraje imbaraga zisabwa, uyu mukinnyi agira ubuhanga yihariye bwo gutera imipira iteretse ku buryo hari byinshi yafasha. Amavubi amaze kwitabira CHAN inshuro 2 (2011 na 2016).

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE