2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyiramandwa w’imyaka 107 nyuma yo kubonana na Kagame arahanura urubyiruko

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-22 13:31:48

 
Share on:
 
Yasuwe:2801
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyiramandwa Rachel, ageze mu zabukuru, afite imyaka 107 ; muri 2010 ubwo Paul Kagame yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza, uyu mukecuru yakoze ibishoboka aramusuhuza, n’ejo bundi asubiye kwiyamamaza muri Nyamagabe, arongera amugeraho.

Avuga ko hari icyo yamushakiraga, ndetse agasaba abakiri bato gutera ikirenge mu cya Kagame.

Ubundi Nyiramandwa Rachel akomoka mu murenge wa Kibeho ho mu Karere ka Nyaruguru, ariko atuye mu mudugudu wa Ngiryi, akagari ka Ngiryi, Umurenge wa Gasaka ho mu Karere ka Nyamagabe.

Yabyaye abana bane, batatu bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mukecuru aracyabasha kuvuga neza nubwo mu kugenda kwe yifashisha ibibando bibiri, ntiyumve neza, ntanarebe neza.

Impamvu Nyiramandwa yakunze gushaka guhura na Perezida Kagame

JPEG - 282.9 kb
Nyiramandwa Rachel asuhuza Perezida Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga Nyamagabe ku wa 16 Nyakanga 2017 akamushimira ko yamuhaye amata

Nyiramandwa yamenyekanye cyane bwa mbere ubwo Perezida Paul Kagame yajyaga kwiyamamariza mu karere ka Nyaruguru mu mwaka 2010. Icyo gihe yakoresheje uko ashoboye ngo abashe kuramutsa Perezida Paul Kagame ndetse anabigeraho.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Imvaho Nshya, Nyiramandwa atangaza ko guharanira kuramutsa Perezida Kagame ari yo mahirwe yari abonye yo kumushimira uburyo yabohoye u Rwanda.

Avuga ko nk’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atabona uko ashimira Perezida Paul Kagame wabohoye u Rwanda ngo uretse kumukunda.

Umukecuru Nyiramandwa kandi anatangaza ko ikindi cyamuteraga ishyaka cyane ryo kubonana na Perezida Paul Kagame muri uyu mwaka wa 2010, yagira ngo anamwake amata, kandi yishimira ko yamuhaye inka nubwo yaje gupfa bakamuha indi, ngo ntiyagiraga uko isa kuko yakamwaga akabasha gusangira n’abaturanyi ndetse ngo yanatumaga abana bato bahora bamusura baje kunywa amata.

Si mu mwaka wa 2010 gusa uyu mukecuru yashoboye gusuhuzanya na Perezida Paul Kagame, kuko ubwo Paul Kagame aherutse kujya kwiyamamariza mu karere ka Nyamagabe nk’umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya ya Perezida wa Repubulika, uyu mukecuru nabwo yongeye kumusuhuzanya ibyishimo byinshi.

Nyiramandwa atangaza ko ibyishimo yagaragarije Kagame ari ibyo kumwereka ko amukunda cyane ndetse no kumushimira ko yamuhaye amata, ngo amwereke ko agikomeye kuko yamugabiye inka kandi ko azanamutora.

Yishimira ibyiza abanyarwanda bagezeho

Ngo nubwo ageze mu zabukuru afite byinshi yishimira abona byagezweho mu Rwanda kera bitabagaho. Aha atanga urugero rw’ubuyobozi bwiza budatoranya abaturage kandi bwishimirwa n’abaturage.

Mukecuru Nyiramandwa atangaza ko anezezwa cyane n’uburyo ahabwa uburenganzira bwo kwitorera umuyobozi ashaka kandi ngo ntihagire umureba nabi, mu gihe ngo mu gihe kera bajyaga gutora bafite ubwoba bwinshi kandi ngo bakanabategeka uwo batora, aha rero agashimira ubuyobozi imbaraga bushyira mu guha abaturage uburenganzira bwabo.

Si ibyo gusa, kuko atangaza ko mu mateka yose yabayeho nta kindi gihe kigeze kibaho ko umuyobozi w’igihugu akunda abaturage be akagera n’aho buri wese amworoza inka, gutoza isuku Abanyarwanda, kubashakira ubuzima bwiza bahabwa mituweli n’ibindi, ibi ni byo Nyiramandwa yita ubudasa bwa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi babayeho.

Yagize ati « Ni ko wabonye he muri uru Rwanda no kuva kera aho umuyobozi agabira abaturage bose, akabavuza barwaye? Twatojwe isuku kandi kera twabagaho nabi mu mwanda, dore dufite ubuzima bwiza, nkanjye nigeze kurwara amavunja kuko ntumvaga akamaro k’isuku, ariko reba ndashaje ndakaraba nkambara inkweto, ngakenyera ngahita abantu bakibaza niba ari mukecuru. Njye sinjya ubundi mbasha kuvuga uburyo Perezida wacu Paul Kagame atameze nk’abandi, nzarinda nsaza ntarabasha kumuvuga ngo murangize. »

Nyiramandwa afite icyo asaba abakiri bato

Mukecuru Nyiramandwa iyo ari kuvuga ibyiza bya Perezida Paul Kagame, ashyira ibibando agenderaho hasi akagerageza kubyina mu byishimo bye uko abishoboye, akagaragaza umunezero n’ishema aterwa na Perezida Paul Kagame.

JPEG - 62.5 kb
ubwo yasuhuzaga Perezida Paul Kagame ubwo yiyamamazaga mu 2010 akamusa

Aha ni naho ahera asaba abakiri bato cyane cyane urubyiruko kurebera ku byiza Kagame akora, urukundo akunda abaturage ayobora, ubwitange agirira abo ayobora, uburyo yita ku bakene n’ibindi byiza byinshi akora maze bagatera ikirenge mu cye.

Yagize ati « Dufite urubyiruko n’abana bakiri bato, abandi turakuze turi kuva mu nzira, ariko abakiri bato barahari, nimurebere ku ntore izirusha intambwe, Perezida Paul Kagame afite urukundo mu Banyarwanda, afite kwitangira abo ayobora.

Ibi urubyiruko rubikurikije rugatera ikirenge mu cye, uru Rwanda rwakomeza kuba rwiza nta vangura, umutekano ari wose, ng’icyo icyo nifuriza abana b’u Rwanda bejo n’ejo bundi hazaza. »

UMUTONI BEATHA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE