2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Paul Kagame yiyamamarije mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-22 13:10:10

 
Share on:
 
Yasuwe:351
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukandida w’umuryango FPR, Paul Kagame yiyamarije mu turere tw’intara y’Uburasirazuba, Nyagatar, Gatsibo na Kayonza kuri uyu wa 22 Nyakanga 2017.

Mu masaha y’igitondo, Paul Kagame yageze i Nyarurema mu murenge wa Gatunda ahari hateraniye abaturage benshi baturutse mu mirenge ya Mimuri, Rukomo, Tabagwe, Katabagemu na Kiyombe; abandi bahurira mu mujyi wa Nyagatare ku Gicamunsi

I Gatunda, Perezida Kagame yavuze ko Nyagatare ari kamwe mu turere twabereyemo urugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse ingabo za FPR zikahatsindira.

Ati “Aha ngaha Gatunda, twarahabaye, twarahagenze, twaraharwaniye, twarahatsindiye, turangije ari aha ari na Nyagatare turahubaka. Turacyakomeza ntaho turagera.”

JPEG - 138.4 kb
Mu murenge wa Gatunda hari hateraniye abaturage benda kuyingayinga 200 000

Yababwiye ko imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye ari inzira ndende, ariko ko urugendo rugikomeje kugira ngo buri wese ashobore kugera kuri byinshi yifuza.

Ati “ Dukomeze dukore, dukorane imbaraga, dukore ibyiza, twubake ubumwe bw’igihugu cyacu, twubake umutekano n’amajyambere.”

Perezida Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Nyagatare ababwira ko gahunda ari iyo ku wa 4 Kanama 2017, bagatora umukandida wa FPR Inkotanyi bagakomeza amajyambere, ubumwe, n’imiyoborere myiza.

Yakomeje ati “Inganda ziri hano muri Nyagatare, amahoteli, kaminuza, amatungo, ubuhinzi n’ubworozi, ibyo byose bibayeho muri iyi myaka 23 ishize. Imyaka 23 kuvana ikintu kubusa ukakigeza aho Nyagatare igeze ntabwo byumvikan. Uko byumvikana ni uko FPR Inkotanyi ku bufatanye bw’igihugu cyose nibyo bishobora kutuvana ku busa bikatugeza aho tugeze ubu ngubu.”

JPEG - 67.5 kb
Mu mujyi wa Nyagatare naho abaturage bari bakereye kumva ubutumwa bw’umukanida wa RPF Inkotanyi

Yabasabye gukomeza gukorana umurava kugira ngo igihugu gihorane umutekano n’ubumwe.

Umukandida wa RPF yabashimiye ko ibigize iterambere byose babigizemo uruhare, ndetse abasaba gukomereza aho bahereye ku itariki 4 Kanama bagatora neza.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE