2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga:2010-2017: Iterambere Kagame yasezeranyije abaturage ryabagezeho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-21 06:34:16

 
Share on:
 
Yasuwe:73
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, burishimira ko ibyo Perezida wa Repubulika yari yabemereye ubwo yiyamamazaga muri 2010 byose byabagezeho, bakaba bariyemeje kongera kumutora kugira bakomeze kwihutisha iterambere ry’akarere kabo n’iry’igihugu muri rusange.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, yagaragaje ko abaturage bari bafite amazi meza bari ku gipimo cya 68,2% mu mwaka wa 2010, kuri ubu bakaba bageze kuri 83,7%.

Muri uwo mwaka abaturage bari bafite umuriro w’amashanyarazi bari ku gipimo cya 6%, muri uyu mwaka wa 2017 abafite amashyarazi mu ngo zabo bakaba bageze kuri 23,7%.

JPEG - 264.7 kb
Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga (Foto Muhizi E)

Bizimana akavuga ko ibi byagezweho kubera imiyoboro mishya yubatswe mu duce dutandukanye tw’imirenge imwe yo muri aka karere, bahereye mu murenge wa Kabacuzi, Nyarusange, Mushishiro, Nyamabuye, Shyogwe, Cyeza, Rugendabali, ndetse na Kiyumba.

Naho ku birebana n’amatara yo ku mihanda mu mujyi wa Muhanga, uyu muyobozi avuga ko muri 2010 amatara yo ku muhanda yakaga yari ku birometero 5, ubu akaba acanye ku birometero 28,15 muri uyu mujyi.

Imihanda

Imibare aka Karere ka Muhanga kakusanyije igaragaza ko imihanda y’igitaka yakozwe irimo umahanda Cyakabiri-Nyabikenke-Ndusu ufite ibirometero 64, undi w’ibitaka uturuka Rugendabali-Kibangu na Ngaru, ukaba ufite ibirometero 57.

Uretse iyi mihanda Akarere kandi katunganyije indi mihanda y’ibitaka y’ibirometero 8 iva muri Rugeramigozi mu Murenge wa Nyamabuye igakomereza mu Murenge wa Shyogwe ahitwa Kinini, na Ramba.

Naho mu mihanda yo mu bice by’icyaro, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hakozwe umuhanda Mbuga-Mpimbi-Burerabana, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemereye abaturage, ukaba ufite ibirometero 34,4, ariko bikaba ari icyiciro cya mbere.

Akarere kandi kavuga ko hari imihanda y’amabuye mu Murenge wa Nyamabuye yakozwe ifite ibirometero 3 mu kagari ka Gahogo ho mu Murenge wa Nyamabuye. Hakozwe kandi umuhanda wa Kaburimbo ufite ibirometero 2,7 uva nyubako ya Banki ya Kigali, werekeza ku kibuga cy’umupira w’amaguru (Stade de Muhanga).

Imiturire

Ku birebana n’imiturire mu mwaka wa 2010 abaturage batuye neza bageraga kuri 62%, muri uyu mwaka wa 2017 imiturire inoze ikaba igeze kuri 83,5% mu cyaro no mu mujyi.

Hubatswe kandi imidugudu y’icyitegererezo (IDP Model) mu Mudugudu wa Munyinya mu Murenge wa Shyogwe, mu Murenge wa Mushishiro, mu Murenge wa Muhanga, Nyamabuye ndetse no mu Murenge wa Rongi.

Bizimana yavuze kandi ko kuri ubu bamaze gutunganya ubutaka bufite ubuso bwa hegitari 870 kuri hegitari ibihumbi 4 birenga zigomba gutunganywa mu mujyi wa Muhanga.

Ahagenewe inganda kuri ubu hakaba harimo gukorerwa inyigo irambuye ya Site ya Karama no guhagarika imyubakire y’akajagari muri uyu mujyi.

Ibidukikije

Muri gahunda yo kurengera ibidukikije, Akarere ka Muhanga gatangaza ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere hatewe ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 127.

Hakaba kandi haratewe ibiti by’ishyamba ku buso bwa hegitari 400, hanakorwa amaterasi y’indinganire kuri hegitari 871, naho ku materasi y’ikora hakorwa agera ku buso bwa hegitari ibihumbi 2341,62.

Ibi bikorwa bikaba byarakozwe mu bice by’imisozi ihanamye ya Ndiza, ndetse no ku nkengero z’uruzi rwa Nyabarongo bigamije gukomeza kubungabunga urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo.

Imisoro n’Amahoro
Ku bijyanye n’imisoro n’amahoro Akarere kavuga ko kakusanyaga imisoro n’amahoro ingana na miliyoni 378,095,360 mu mwaka wa 2010, ariko ko kuri ubu kabasha kwinjiza miliyari zirenga 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuhinzi n’Ubworozi

Umusaruro kuri hegitari ku gihingwa cy’ibigori wavuye kuri toni 3,5 ukaba ugeze kuri toni 4,48 kuri hegitari. Ku gihingwa cy’umuceri Akarere kavuga ko kavuye kuri toni 5,5 kuri ubu abahinzi bakaba basarura toni 6 kuri hegitari.

Ku gihingwa cy’ibirayi abahinzi bavuye kuri toni 21,0 kuri ubu bakaba bageze kuri toni 27,7, ibi bakaba barabigezeho bakoresheje inyongeramusaruro irimo ifumbire y’imborera na mvaruganda.

Muri gahunda ya Girinka horojwe abaturage bagera ku 1952 muri uyu mwaka wa 2017, muri rusange Akarere kakaba kamaze koroza abagera ku 9762.

Ubuzima

Kubyarira kwa muganga byavuye ku gipimo cya 58,2% muri 2010, muri uyu mwaka wa 2017 abagore babyarira kwa muganga bakaba bageze ku rugero rwa 99,3%. Ku bagore bipimisha batwite bajya kwa muganga inshuro 4 mu kwezi bakaba baravuye ku gipimo cya 31,2% bakaba begeze kuri 45,1%.

Ni mu gihe gihe abaringaniza imbyaro bavuye ku gipimo cya 43,1% mu mwaka wa 2010, bakaba bageze kuri 57,8% muri uyu mwaka wa 2017.

Uburezi

Umubare w’amashuri y’incuke mu mwaka wa 2010 wari 90, kuri ubu ayo mashuri ugeze ku 132. Naho amashuri abanza akaba yari 99 mu mwaka wa 2010 muri uyu mwaka wa 2017 ayo mashuri ageze ku 117, mu gihe amashuri yisumbuye yari kuri 50 ubu amashya amaze kubakwa agera kuri 52.

Imiyoborere myiza n’Ubutabera

Hatanzwe ibiganiro byinshi hanakemurwa ibibazo by’abaturage binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, ndetse no mu marushanwa ya Kagame Cup.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yafashije abaturage benshi kwiyunga baranababarirana, kuri ubu bakaba babanye neza, cyakora hakaba hasigaye imanza nkeya z’imitungo yangijwe itari yishyurwa.

Muri gahunda yo gukorana n’abafatanyabikorwa Akarere gafite imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta igera kuri 26, naho imiryango Nyarwanda igera 39 ndetse n’amadini n’amatorero agera kuri 32.

MUHIZI ELISÉE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE