2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rulindo:Habineza yijeje abaturage ko naba Perezida azateza imbere ikinyarwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-20 14:40:03

 
Share on:
 
Yasuwe:51
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza, uhagarariye ishyaka riharanira guteza imbere ibidukikije mu Rwanda, yiyamamarije mu Kagari ka Rwamahwa mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, abwira abaturage ko nibamutora mu byo azashyiramo imbaraga harimo no gusigasira ururimi rw’ikinyarwanda.

Ubwo yageraga kuri Base mu karere ka Rulindo, umukandida Dr Frank Habineza, yakiriwe na Mujijima Jurithe, umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Mu kiganiro yahaye abaturage baje kumva imigabo n’imigambi ye, Dr Frank Habineza yagize ati “Nta bwo twese twagize amahirwe yo kwiga ikinyarwanda mu mashuri kubera amateka, ariko icyo ngiye kuzibandaho mu gihe nzaba mbaye Perezida wa Repubulika ni uko abana bagomba kuzajya biga ikinyarwanda uhereye mu mashuri y’ikiburamwaka kugeza muri kaminuza, kandi hakavamo n’abazajya babona dogitora bitari iby’abize indimi bonyine, ururimi gakondo rw’ikinyarwanda tugomba kurwitaho”.

JPEG - 38.7 kb
Dr Frank Habineza ageza imigabo n’imigambi ye ku baturage

Yagaragaje ko usanga mu bindi bihugu bakomera ku ririmi gakondo rwabo mu rwego rwo gusigasira umuco, ari nayo mpamvu na we asanga mu Rwanda bikenewe.

Yakomeje agira ati “Ndashaka ko abasirikari n’abapolisi bazajya bubakirwa amazu aho bakorera ntibabe kure y’imiryango yabo, ubushobozi bwo kubaka ayo mazu burahari, kuko niduca ruswa tuzabona ubushobozi”.

Nk’uko yakunze kubigarukaho aho yagiye yiyamamaza hose, uyu mukandida yavuze ko mu gihe azaba abaye Perezida wa Repubulika azagabanya imisoro, agateza imbere abarimu n’abaganga.

Yavuze kandi ko naramuka atowe umunyarwanda azajya ahinga icyo ashatse nta we umubwirije icyo ahinga.

Yagize ati “Umuturage agomba kuzajya ahinga icyo yifuza guhinga, ahinge ikirayi, ikigori nta muntu umubujije kugira ngo tugire umutekano w’inda, aho umunyarwanda agomba kubaho adasabiriza ni cyo tugomba guca”.

Habineza kandi yagarutse ku guteza imbere ibikorwaremezo, avuga ko azongera imihanda mu rwego rwo koroshya ubuhahirane bw’abaturage, ndetse n’imwe mu mihanda itaratunganywa nayo ikitabwaho ku buryo nta muturage uzongera kugenda mu ivumbi.

BASANDA NS OSWALD

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE