2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kayonza:Abageze mu zabukuru batishoboye barashimira Kagame wabashyiriyeho ingoboka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-20 06:29:37

 
Share on:
 
Yasuwe:33
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abageze mu zabukuru batishoboye bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, barashima Perezida Paul Kagame wabashyiriyeho uburyo bwo kubitaho, binyuze mu mafaranga y’ingoboka bagenerwa.

Bamwe mu bahabwa amafaranga y’ingoboka bavuga ko yabagiriye akamaro cyane kuko yabavanye mu bukene. Nzatumaryari Laurence, ufite imyaka 65 yagize ati “Nanjye ndi mu bahabwa amafaranga y’ingoboka, nari niyicariye mu rugo baduhamagaza mu nama uwari waremesheje iyo nama numva aransomye, … nyuma umuntu aza kumbwira ngo uzajye kureba niba nawe uhari, ndagenda ngeze kuri Sacco mbabwiye barareba bampa amafaranga yanjye ndataha, ubu maze kuyafata inshuro enye.”

JPEG - 487.6 kb
Umwe mu bakecuru bahabwa amafaranga ya VUP ashimira Perezida Kagame wabazirikanye

Nzatumaryari avuga ko umunsi wa mbere yabonyeho ayo mafaranga ibyishimo byabaye byinshi cyane.Ati “Nayabonye mu gihe cyiza, utwo nafashe icyo gihe naraduhahishije kuko twari mu nzara nishyura n’uwo nari naririye ideni, andi bongeye kumpa nayaguzemo agahene ubu ndanahingisha.Ayo baherutse kumpa yo nayarwanishije ku murwayi wanjye namwishyurira mituweli.”

Undi mukecuru nawe waganiriye n’Imvaho nshya ni Nyirabagwiza Pascasie, umaze kuyafata inshuro 3.Yagize ati “Abantu baramvuganiye amafaranga barayampa, uku undeba uku nta kana ngira, narimbayeho nabi nta kambaro nagiraga, nagiraga akenda kamwe n’akagutiya kamwe, bayampaye bwa mbere naguzemo utwenda ndambara, bongeye kuyampa naguzemo utwo ndya ngura ka matela n’utundi tuntu two mu nzu n’agasafuriya, nanjye mfite ihene, amasaziro yanjye azaba meza rwose banyitayeho.”

Aba bakecuru bombi icyo bahuriyeho ni uko ibyo Kagame yabakoreye ari ibintu batabona uko babisobanura, kuko ngo hari aho bajya bumva ko abantu bashaje bicwa, naho Kagame we arabahemba akabahembera ko bakuze ari abanyarwanda.

Nzatumaryari yagize ati “Uzamubwire uti abakecuru bawe ubutumwa ubatumaho barabubona kandi ko tuzirikana ibyo yadukoreye.”

Umukuru w’umudugudu wa Rugunga akagari ka Karambi mu murenge wa Murundi, yemeza ko aba babyeyi batowe n’abaturage kandi ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka, ndetse bakaba banabafasha mu mibereho yabo.

HAKIZIMANA YUSSUF

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE