2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ku munsi wa Gatandatu wo kwiyamamaza, Kagame aragera mu turere dutatu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-19 08:19:10

 
Share on:
 
Yasuwe:436
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Repubulika akaba n’umukandida w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi n’andi mashyaka umunani bifatanyije, kuri uyu wa Gatatu ariyamamariza mu turere twa Bugesera na Kicukiro, anaramukanye n’abaturage i Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge.

Paul Kagame araza ku nyura i Nyabugogo, akomereze i Mayange mu karere ka Bugesera, aze gukomereza i Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Nyabugogo, isanzwe yo gari y’imodoka nini mu mujyi wa Kigali, yateraniyemo n’abaturage babarirwa mu bihumbi bose bishimiye gusuhuza Perezida Paul Kagame.
Paul Kagame kandi arava Mayange akomereze ibikorwa byo kwiyamamaza I Gahanga ya Kicukiro aho abaturage benshi bazindutse bajya kwakira uyu mukandida.

JPEG - 52.9 kb
I Nyabugogo, abaturage bazindukiye gusuhuza Perezida Paul Kagame

Abaturage benshi kandi bagaragaye mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, bambaye ingofero, imipira ndetse bitwaje n’amabendera byose bya FPR.

JPEG - 80.8 kb
Batagereje Kagame baririmba indirimbo zigaruka ku byo igihugu cyagezeho
JPEG - 55.9 kb
Abayobozi barimo depite Gatabazi Jean Marie Vianney, Clare Akamanzi uyobora RDB ntibahatanzwe, aha bari kumwe na Zain Verjee wahoze ari umunyamakuru wa televiziyo CNN

Paul Kagame yabwiye abaturage bari i Nyabugogo ko yifuje kuganira nabo kuko buri gihe yahanyuraga akabasuhuza yihuta cyane.

Yabasabye ko mu matora bazatora neza bagahitamo demokarasi n’amajyambere no gukora bakunguka.

JPEG - 109.2 kb
Ikarita yerekana uturere umukandida Paul Kagame ageramo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2017

Umukandida wa RPF yababwiye ko Nyabugogo ari ikimenyetso cy’uko mu gutera imbere, u Rwanda rufatanya n’abaturanyi, ashimira abahakorera bakomoka mu bihugu nka Uganda, Kenya, u Burundi na Tanzania.

JPEG - 75.1 kb
Ahagana mu ma saa yine, Perezida Kagame asuhuza abaturage i Nyabugogo

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE