2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Bugesera: Akarere kose karategurirwa kuba Umujyi Nyaburanga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-19 05:30:28

 
Share on:
 
Yasuwe:512
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burishimira iterambere rimaze kugerwaho mu nzego zinyuranye ryagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’Akarere, n’imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel ashingiye ku iterambere rimaze kugerwaho mu myaka 7 ishize n’imishinga irimo gukorwa mu karere kose, arahamya ko mu yindi myaka irindwi iri imbere akarere kose kazaba kahindutse umujyi nyaburanga uhuruza abanyarwada n’abanyamahanga.

Icyerekezo bafite bagishingira ku bikorwa remezo bimaze kubakwa n’ibikirimo kubakwa birimo Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kigeze kure cyubakwa i Rilima, Umudugudu w’icyitegererezo wa Mbuganzeri wubatswe mu murenge wa Rweru, icyanya cyahariwe inganda, n’ahantu nyaburanga hakomeje gutunganywa mu bice bitandukanye by’akarere.

JPEG - 174 kb
Igishushanyo mbonera cy’Ikibuga cy’indege cya Bugesera

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Bwana Nsanzumuhire yavuze ko ibyo bamaze kugeraho babikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ko n’ibiteganywa bizagerwaho nibakomezanya n’ubuyobozi bushyize imbere kubaka u Rwanda buri wese yifuza.

Yagize ati “Aho dushaka kuganisha akarere kacu ni ahajyanye n’igishushanyo mbonera dufite, kigaragaza akarere nk’umujyi. Turifuza ko mu myaka irindwi akarere kacu kazaba wa mujyi w’icyitegererezo aho abantu bose batuye neza.”

Icyerekezo cy’akarere ngo kizakomeza kujyana n’imibereho myiza n’iterambere y’abaturage.

Ubuhinzi n’ubworozi bwahinduye amateka

Bwana Nsanzumuhire avuga ko ibimaze kugerwaho guhera mu mwaka wa 2010 byahinduye isura y’Akarere ku buryo gasigaye gahuruza abaturutse mu tundi turere tw’igihugu n’abavuye mu mahanga bakaza kwihera ijisho.

JPEG - 295.8 kb
Akarere ka Bugesera kagemura umusaruro utubutse w’ikawa

Ibyagezweho bihera ku rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi aho amapfa mu karere yabaye amateka kuko abaturage beza imyaka ibatunga mu gihe cy’imvura n’izuba kuko bumvise neza gahunda yo guhuza ubutaka no kuhira i gasozi.

Hamaze guhuzwa hegitari zigera kuri 65,322.40 zihingwaho ibihingwa binyuranye birimo ibitunga imiryango igasagurira isoko n’ibihingwa ngengabukungu. Ibishanga na byo byatunganyijwe kijyambere guhera mu mwaka wa 2010 biragera kuri hegitari 1792.

Bwana Nsanzumuhire ati “Ubu dufite umusaruro uri hejuru bitewe na gahunda za Leta. Tumaze gutera imbere mu kuhira imyaka, ubu ntabwo abaturage bacu bacyeza bagendeye ku mvura cyangwa izuba rimwe na rimwe binadutenguha, ahubwo barahingira igihe bashakiye kuko abenshi begereye imigezi n’ibishanga.”

JPEG - 282.7 kb
Ubuhinzi bw’inyanya bwateye imbere kubera kuhira imyaka

Muri gahunda yo kurengera ibidukikije, umubare w’ibiti byatewe ku nkengero z’ibiyaga, imigezi n’inzuzi urabarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 183.

Ku bijyanye n’ubworozi, gahunda y’igihugu ya Girinka Munyarwanda yagize uruhare rukomeye mu koroza ababarirwa mu 11,513 biyongera ku baturage basanzwe ari aborozi.

Imibereho y’abaturage yarushijeho kuba myiza

Gahunda zashyiriweho kuzamura umusaruro w’ubuhinzi nko guhuza ubutaka, kuhira no guhinga kijyambere biri mu byatumye ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage b’i Bugesera irushaho kwiyongera.

Hubatswe ibyumba by’amashuri bibarirwa muri 429 bitwaye miliyari ebyiri na miliyoni zirenga 959 z’amafaranga y’u Rwanda, ku buryo nta mwana ushobora gucikiriza ishuri yitwaje ko yabuze uko yiga cyane ko na gahunda y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12 yabafashije kwigira ubuntu.

JPEG - 322.7 kb
Inyubako y’Ibiro bishya by’Akarere ka Bugesera

Mu myaka irindwi ishize hubatswe ibigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro arindwi, hubakwa amasomero 76, ibyumba by’amashuri y’icyitegererezo (smart classrooms) 17 binashyirwamo mudasobwa 1675. Muri gahunda ya Mudasobwa kuri buri mwana (One Laptop Perchild) hatanzwe mudasobwa z’abana zibarirwa mu 9,846.

Bwana Nsanzumuhire ahamya ko hubatswe n’ibitaro bigezweho by’Akarere, kandi buri murenge muri 15 igize akarere ngo ufite Ikigo Nderabuzima (centre de santé). Hubatswe n’amavuriro y’ingoboka (poste de santé) mu tugari dutandukanye kandi abaturage bitabira ubwisungane mu buvuzi biyongera buri mwaka barimo gusatira ikigero cya 100%.

Ibikorwa remezo byongereye abagenderera Bugesera

Bwana Nsanzumuhire ahamya ko ibikorwa remezo byongereye umubare w’abagenderera Akarere ka Bugesera ndetse n’abagaturiye ntibagikangwa no gukorera mu mujyi wa Kigali bataha.

Ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku muhanda yaduhaye uva Kicukiro ukagera Nemba kuko wahinduye ubuzima bw’abaturage n’ubw’Akarere muri rusange. Ubundi umuntu yazaga i Bugesera yiganyiriza, ariko ubu urugendo kuva i Kigali kugera hano Bugesera ni iminota itageze kuri 30.”

JPEG - 9.4 Mb
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Mbuganzeri wubatswe mu murenge wa Rweru

Igice kinini cy’uyu muhanda cyashyizweho amatara yo ku muhanda; hakozwe n’imihanda y’ibitaka aho imirenge yose yoroherejwe ubuhahirane cyane ko akarere kose kagizwe na 85% by’imirambi.

Bwana Nsanzumuhire ahamya ko uko imihanda myiza, ahantu nyaburanga, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’amahirwe y’ishoramari byiyongera bituma akarere gasurwa cyane.

Ubuyobozi bw’akarere burashimira Leta n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gushyira mu bikorwa iterambere ry’akarere bifuza, cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabemereye Ikibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, imirimo yo kucyubaka ikaba irimbanyije.

JPEG - 295.4 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel

Mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’Akarere bwahuye n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu gikorwa cya ‘Rwanda Shima Imana’ bashimira Imana yabagiye imbere ikanafasha ubuyobozi bwiza yatoranyirije u Rwanda, banasaba imbaraga zo gukomeza imihigo y’iterambere.

Bwana Nsanzumuhire avuga ko biteguye amatora neza kandi batoje abaturage kwitorera abayobozi bazabafasha gukabya inzozi zo guhindura akarere Umujyi Nyaburanga uhuruza amahanga.

Yakomeje ashishikariza buri wese gutora neza kuko gushyigikira umuyobozi ubikwiye bigutera ishema mu gihe akuyoboye akwerekeza ku iterambere rirambye.

JPEG - 131.3 kb
Ubushake bwo kwiyubakira igihugu babugaragariza no mu muganda. Aha ni mu murenge wa Nyamata
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE