2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubutumwa Paul Kagame yageneye abaturage ba Ngororero

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-18 11:44:45

 
Share on:
 
Yasuwe:452
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubwo yiyamamazaga mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 18 Nyakanga 2017, umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame , yababwiye ko mu gihe bashyize hamwe nk’Abanyarwanda bazagera kuri byinshi.

Yababwiye ko aho u Rwanda rwavuye ari habi, ariko ko mu myaka ishize, rwabashije kuhigobotora kubera ubuyobozi bwiza no gutahiriza umugozi umwe. Yabasabye gukomeza kwimika ubwo bumwe binyuze mu gutora neza.

Ati “Uko twishyize hamwe icyo twiyemeje ni ukuvuga ngo tuzagisoza, nta gikwiye kutunanira cyane cyane biturutse mu gushyira hamwe. Abanyarwanda aho tuva turahazi ariko nidukomeza tugenda nk’Abanyarwanda bafite umugambi umwe tuzagera kure, tuzagera kuri byinshi. “

JPEG - 297.9 kb
Umukandida, Paul Kagame ageza ijambo ku baturage ba Ngororero

Kagame Paul yababwiye ko ishyaka rya FPR Inkotanyi ryarebye kure rikabaha umukandida wizewe kandi n’ubundi usanzwe akorana n’abaturage.

Yagize ati “FPR Inkotanyi, iri ku isonga mu kubaka igihugu cyacu, kongera kukigira igihugu, yabahaye umukandida, umukandida musanzwe muzi, musanzwe mukorana. Ubwo rero inama ni iyo ngiyo, ni ukuzinduka byajya kugera saa sita z’itariki enye z’ukwa munani tukaba twashoje akazi uko bikwiye. “

Umukandida wa FPR akaba n’umuyobozi w’ikirenga wayo, yabwiye abaturage ba Ngororero ko yasanze barateye imbere ugereranyije n’uko yababonaga muri 2010 na 2003.

Yabasabye kunoza umurimo, bashaka inyungu zihindura ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza, imirire mibi n’indwara za hato na hato bigacika burundu.

Ati “Ntabwo bikwiye ko abana b’abanyarwanda batagaburirwa neza, ibitunga umubiri ngo bihe ubwonko bwabo gutekereza neza. Kuko umutungo wacu wa mbere nk’abanyarwanda ni mwebwe, ni abantu. Ni wo mutungo wa mbere ibindi biza hanyuma.”

Yasoje ijambo rye ashimira abaturage b’akarere ka Ngororero ko bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza ari benshi, abasaba ko imvugo yabo yaba ingiro, bakazatora neza.

JPEG - 141.3 kb
Abaturage b’akarere ka Ngororero bari baje kwamamaza Paul Kagame ari benshi cyane
JPEG - 83.7 kb
Madamu Jeannette Kagame nawe yari yitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR mu karere ka Ngororero
JPEG - 176.8 kb
Ba Mutimawurugo bari babukereye
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE