2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Abakirisitu basabwe kwima amatwi abahanura ’byacitse’

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-17 09:53:26

 
Share on:
 
Yasuwe:233
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Pasiteri Ntibarikure Jean de Dieu, Umushumba w’ururembo rw’Uburasirazuba mu itorero ADEPR, ahamagarira abakirisitu kwirinda abantu bakwirakwiza ibihuha na bamwe mu biyita abakozi b’Imana n’abahanuzi, bahanura byacitse.

Muri iyi minsi mu Rwanda hitegurwa amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka wa 2017, ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba bwagiye busaba abaturage kwirinda ibihuha.

Mu karere ka Ngoma ni hamwe mu humvikanye bamwe mu bantu bajya mu byumba by’amasengesho bitazwi ndetse na bamwe mu biyita abahanuzi, bagiye bakwirakwiza inyigisho n’ubuhanuzi buvuga ko ngo hagiye kuba intambara, n’ibindi bishobora gutera abaturage kugira umutima uhagaze.

JPEG - 98.1 kb
Abayoboke b’itorero ADEPR Kibungo Ville basabwe kwirinda ibihuha n’ababahanurira ’byacitse’ ( Foto Manishimwe N)

Pasiteri Ntibarikure Jean de Dieu umushumba w’ururembo rw’Uburasirazuba mu itorero ADEPR, aherutse gusaba abayoboke b’iri torero basengera ku mudugudu wa Kibungo Ville, mu mujyi wa Kibungo, kudaha agaciro ubuhanuzi bwa byacitse.

Avuga ko ubuhanuzi budahumuriza n’ubudahugura abantu, buba budaturutse ku Mana.Ati “Ubundi ubuhanuzi bwa biracitse, mujye mubugiraho ikibazo. Nta bwo Imana ijya itera ubwoba abantu bayo. Ubuhanuzi bwose iyo budahumuriza, ntibube buhugura umuntu; ubwo buhanuzi nta bwo buba buvuye ku Mana.”

Akomeza asaba abakirisitu kwirinda abantu bose bakwirakwiza ibihuha.Ati “Hari n’abiyitirira abapantekote kandi atari bo, abo dusaba abakiristiu kubahungira kure. Abantu baza kubabeshya, nimubime matwi. Ibintu by’ubuhanuzi mubyitondere, ibyumba by’amasengesho murebe umuntu wabaseseyemo mutazi… uje kutuvangira.”

Hari bamwe mu bakirisitu baganiriye n’Imvaho Nshya bumvikanisha ko bamaganira kure abantu baza kubahanurira ibinyoma.

Nshimiyamana Edmond w’i Kibungo, yagize ati “Imana ndayemera, ndi umukiristu ariko n’iyo dusenga, dusabwa kugira ubwenge. Na Bibiliya itubwira ko hari ibihe bizagera hakaduka abahanuzi b’ibinyoma. Bisaba rero kuba maso, no kumenya gutandukanya abahanura ibipfuye.

Ariko ibyo byo gukanga abantu, no kubakura umutima byo ntawe ukwiye kubiha agaciro, cyane ko dufite ubuyobozi bwiza, n’umutekano mu Rwanda.”

Mu butumwa agenera abatuye intara y’Uburasirazuba kenshi, Kazaire Judith Umuyobozi w’iyi ntara, asaba abaturage kuba maso, no kwirinda abantu bose bakwirakwiza ibihuha n’abahanuzi b’ibinyoma; bagamije gukura abantu umutima cyane cyane muri ibi bihe abanyarwanda bari kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganyije tariki ya 3 ku bari muri diasipora, na tariki 4 Kanama 2017, ku banyarwanda bari mu Rwanda.

Ingingo ya 553, mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaba mu Rwanda, ivuga ku bihano bihabwa ukoresha udutsiko, urusaku cyangwa iterabwoba agamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora.

Iteganya ko umuntu wese ukoresha udutsiko, urusaku cyangwa iterabwoba agamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora, ubangamira uburenganzira bwo gutora cyangwa ubwisanzure mu itora, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE