2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

USA: Abapasiteri basengeye Perezida Donald Trump bamuramburiyeho ibiganza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-13 08:41:26

 
Share on:
 
Yasuwe:393
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye abayobozi b’amatorero ya gikirisitu bamusengera bamuramburiyeho ibiganza ku wa Mbere.

Amafoto ya bamwe muri abo bapasiteri yerekana Perezida Trump apfukamye ari gusenga bamushyize ibiganza ku ntugu bamusengera ari kumwe na Visi-Perezida Mike Pence.

Umujyanama wa Trump mu by’ivugabutumwa, Johnnie Moore yavuze ko bari baje mu nama na Trump bakaganira ku bintu bitandukanye birimo gahunda z’ubuzima, bagasoza n’isengesho.

Ati “ Na Perezida Obama baramusengeye ariko kuri Trump byari bitandukanye, we bamusengeraga nk’incuti nyayo.”

JPEG - 67.8 kb
Trump wari upfukamye, bamusengeye bamuramburiyeho ibiganza

Trump yari avuye mu ngendo mu mahanga, ubwo hamenyekana amakuru ko umuhungu we w’imfura, Donald Trump Jr. yahuye n’umunyamategeko w’Umurusiya, Natalia Veselnitskaya bivugwa ko yari yoherejwe na Leta y’u Burusiya kugira ngo barebe uko bafasha Trump agatorwa.

Akiyamamaza, na nyuma amaze gutorwa, uyu mukuru w’igihugu yakunze gukorana n’abavugabutumwa ndetse n’abayoboke b’amatorero ya gikirisitu. Ikigo cya Pew Research kivuga ko 81% by’abo bayoboke bamutoye.

Umufasha we Melania Trump niwe mugore wa Perezida w’umugatolika mu myaka ibarirwa muri 50 ishize kuko uwaherukaga ari Jackie Kennedy.

Perezida Trump ategerejwe i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rw’akazi, aho azahurira na mugenzi we Emmanuel Macron.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE