2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gatsibo:Ubuyobozi bwifatanyije n’amadini mu gusengera amatora y’Umukuru w’igihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-12 09:23:37

 
Share on:
 
Yasuwe:49
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwafatanyije n’abayobozi b’amadini atandukanye akorera muri aka karere, bateguye igiterane cyo gusengera amatora, banashimira Imana ku ntambwe mu iterambere.

Mu giterane cyo kuragiza Imana igikorwa cy’amatora, abanyamadini bagarutse ku bikorwa bwite byakozwe n’ubuyobozi mu myaka irindwi ishize. Bavuga ko abanyarwanda Imana yabahaye impano y’ubuyobozi bwiza ikabahoza amarira y’ibibazo banyuzemo. Basabye Imana gukomeza gufasha abanyarwanda gutegura amatora neza kandi akazanaba mu ituze.

Muri iki giterane, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko mbere yo kuragiza Imana ibiri imbere bakwiye no kuyishimira ibyo yakoze, by’umwihariko intambwe yateje abanyagatsibo mu mihigo no mu kwishimirwa n’abaturage.

Ati “Hari igihe aka karere kacu kagize amateka atari meza mu mihigo, aho uri ugatinya kuvuga ko ugakoreramo. Nta bwo twabura gushima Imana rero kuko yaduteje intambwe tukava mu myanya ya nyuma twamazeho igihe, tukigira imbere ndetse tukaza ku mwanya wa mbere mu ntara yacu.”

JPEG - 288.2 kb
Abayobozi b’amadini n’ubuyobozi bw’akarere mu giterane cyo gusengera amatora

Yakomeje agira ati “Ikindi gikomeye ni uko ubu ari twe twabaye aba mbere mu gihugu, mu bushakashatsi bwakozwe bugaragaza uko baturage bishimiye serivise bahabwa n’ubuyobozi.”

Uwari ahagarariye Islam muri iki giterane, yatangaje ko ubufatanye bugaragara mu Rwanda ku madini butaba ahandi.Ati “Niba abantu bemera Imana, bemera ko icyo idushakaho, ari urukundo, abavuga ko bayikorera bose bakagize umutima nk’uwo tugira inaha bagahuzwa n’ibyiza badashyamiranye.

N iyo mpamvu dusaba Imana kuzatuyoborera igikorwa cy’amatora kiri imbere, abanyarwanda bagatora neza tugakomeza kugaragaza itandukaniro n’abandi batamenye iyi nzira.”

Uko aya madini yitabiriye aya masengesho ni ko yagiye ahabwa umwanya yaba mu nyigisho cyangwa mu isengesho.

Gasabira Emmanuel ukuriye itorero Revelation mu Rwanda, yagaragarije abitabiriye amasengesho akamaro gakomeye k’igikorwa cy’amatora yo muri Kanama.

Ati “Iyo ugiye kugura ifi ukegura ku matwi yayo ugasanga ifite ibara ry’icyatsi uzayireke kuko iba ipfuye. Ariko nihaba hatukura izaba ari nzima. Ibi bivuze ko ikijya gupfa gihera mu mutwe. Igihugu kiramutse kigize ubuyobozi bukuru bubi igihugu kiba gishize. Ni yo mpamvu tugomba gufata uku kwezi kwa munini nk’ingirakamaro mu mibereho y’igihugu cyacu mu bihe biri imbere, tukagitoranyiriza umutwe muzima, dusabe Imana guha abanyarwanda umutima wo gutora neza.”

Kantengwa Marry, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye abitabiriye amasengesho kuzirikana impamvu yayo, bakazitabira amatora kandi bagatora neza.

HITIMANA SERVAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE