2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ghana niyo ya mbere muri Afurika yohereje icyogajuru mu isanzure

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-09 11:23:33

 
Share on:
 
Yasuwe:488
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Igihugu cya Ghana cyatanze ibindi byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kohereza icyogajuru mu isanzure.

Icyogajuru Ghanasat -1 cyarekuwe na Sitasiyo Mpuzamahanga yo mu Isanzure ku wa Gatanu, nyuma y’ukwezi kumwe kivuye ku Isi, aho cyahagurukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo icyo cyogajuru cyatangiraga akazi kacyo, abantu babarirwa muri 400 barimo abanyeshuri bagize uruhare mu ikorwa ryacyo, bari bateraniye kuri Kaminuza ya Koforidua, bashimangiye ko banditse amateka mashya y’umugabane wa Afurika.

The Telegraph ivuga ko gipima amagarama ijana, kugikora byamaze imyaka ibiri, bitwara amapound 40 000, asaga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni icyogajuru kizafasha Ghana kugenzura imipaka no kubona izindi serivisi zitangwa n’ikoranabuhanga ku buryo bwihuse.

Kiriho za kamera zo ku rwego rwo hejuru n’akandi gakoresho kazatuma indirimbo yubahiriza igihugu n’iz’ubwigenge bwa Ghana zishobora gukinwa ku maradiyo na televiziyo ziturutse mu isanzure.

Uwayoboye uwo mushinga, Dr. Richard Damoa avuga ko icyogajuru cya Ghanasat-1 gitangije ibihe bishya ku gihugu cya Ghana, kuko kizahindura byinshi mu bikorwa by’ikoranabuhanga.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE