2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rwamagana:Abacuruza inzoga zitemewe bashyiriweho ibihano bikarishye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-08 11:01:24

 
Share on:
 
Yasuwe:30
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Inama njyanama y’akarere ka Rwamagana yemeje ko umuntu wese uzafatwa acuruza inzoga z’inkorano n’izitemewe mu karere ka Rwamagana, azajya ahanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 100, iki gihano kigaherekezwa no gushyikirizwa inzego zibishinzwe akajyanwa mu butabera.

Uyu mwanzuro njyanama yawufashe nyuma yo kubona ko akarere ka Rwamagana kabaye indiri n’inzira y’inzoga z’inkorano, izi nzoga kandi zikaba ari kimwe mu bintu bidindiza ubukungu bw’akarere ka Rwamagana.

Perezida w’inama njyanama y’akarere Kabagambe Wilson, yagize ati “I Rwamagana twatoye icyemezo kijyanye no guhana ndetse no guca amande abantu bacuruza inzoga z’inkorano, impamvu ni uko abaturage babihugiramo ugasanga byabiciye imirimo yabo, ariko na none bikabicira n’ubuzima kuko nyine ni inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

JPEG - 236.6 kb
Inama njyanama yashyizeho ibihano bikarishye ku bacuruza inzoga zitemewe

Iki ni ikibazo kiri ku rwego rw’igihugu twe nk’akarere twifuje gufata iya mbere abo bantu tukabashyiriraho ibihano, twemeje ko uwo twafatana izo nzoga twamuca ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse tugasaba n’inzego z’umutekano ko zamukurikirana.”

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rwamagana yemeza ko iki ari ikibazo gihari, ndetse ko bitari ibyo guhishira ko abaturage bungarijwe n’izi nzoga z’inkorano, ibi kandi bikaba bije byunganira ibikunze kugaragazwa na Polisi y’igihugu mu ntara y’Uburasirazuba, aho bagaragaza ko ibyaha biri ku isonga muri iyi ntara bikomoka ku gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa inzoga z’inkorano.

Uwayezu Valens, Perezida wa komisiyo y’imari n’ubukungu mu nama njyanama y’akarere ka Rwamagana yemeza ko ikibazo cy’inzoga z’inkorano ari kimwe mu bibazo bya mbere bibangamiye ubukungu n’iterambere ry’akarere ka Rwamagana.

Yagize ati “Mu gihugu cyacu imbaraga zacu ni abaturage, ikintu kije kwangiza imbaraga zacu ari bo baturage ni ikintu kiba kibusubiza inyuma cyane, ni cyo kibazo dufite, ziriya nzoga z’inkorano barazikora bagacuruza bakabona amafaranga ariko se bigenda bite nyuma yaho? Ko byica za mbaraga z’abaturage bituma badakora bakaba abasinzi ni ukuvuga ngo kutazica byaba ari ukwemera ko imbaraga zacu ari baturage dufite zidushiraho.”

Uyu mwanzuro w’inama njyanama y’akarere uhana abantu bacuruza inzoga z’inkorano uratangira kubahirizwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018.

HAKIZIMANA YUSSUF

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE