2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rwatorewe kuyobora AU mu mwaka utaha (2018)

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-04 11:56:24

 
Share on:
 
Yasuwe:773
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

U Rwanda nirwo ruzaba ruyoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, mu mwaka utaha wa 2018.

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama rusange ya 29 y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yasojwe i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 4 Nyakanga 2017.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye kuba u Rwanda ari rwo ruzatahirwa kuyobora AU ndetse anashimira ibihugu bya Afurika byafashe uwo mwanzuro.

Ati “Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’ Afurika irarangiye; mu byemezo byafashwe, u Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wacu umwaka utaha.Turashimiye!”

JPEG - 294.9 kb
Perezida Paul Kagame, uwa kane imbere uturutse ibumoso, ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu bigize AU ubwo bari mu nama i Addis Ababa muri Ethiopia

Ejo hashize nibwo Perezida Kagame yamuritse icyegeranyo ku mavugururwa muri AU, yakozwe n’akanama k’impuguke yari ayoboye.

Yavuze ko ayo mavugurura ari amahirwe akomeye kuri Afurika kugira ngo irusheho kwigira. Ati “Dukwiye gufata izi mpinduka nk’amahirwe ya nyuma yo kugira ngo AU ikemure ibibazo bishingiye ku mafaranga kandi ihe umutekano abaturage ba Afurika. Kuba kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize AU byaratangiye gutanga umusoro wa 0.2% ku misoro y’ibyinjiye mu gihugu bigaragaza ko bishoboka.”

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika kuri ubu uyobowe na Perezida wa Guinea, Alpha Conde, wasimbuye Idriss Deby Itno wa Tchad mu ntangiriro z’uyu mwaka.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE