2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Abaturage basaga 6000 b’i Muzingira begerejwe amazi meza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-02 09:50:36

 
Share on:
 
Yasuwe:101
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage basaga ibihumbi 6 bo mu midugudu ya Rusave, Umuyange, Tonero na Shyagashya, mu kagari ka Muzingira, umurenge wa Mutenderi bavomaga bakanakoresha amazi mabi, atemba mu kabande, bahawe ivomero ry’amazi meza, ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 6 n’ibihumbi 800.

Iri vomero riri mu mudugudu wa Rusave, ryubatswe ku buryo rizamura amazi ava mu butaka bakunze kwita ‘Nayikondo’. Baryubakiwe n’Umuryango utari uwa Leta witwa Education Health Economy organisation (EHE).Ibikorwa byo kuritaha ku mugaragaro byabaye kuwa 29 Kamena 2016.

Abatuye Muzingira baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko bavomaga amazi yanduye cyane, atemba mu mibande.Ku bagura amazi bo ijerekani imwe bayaguraga amafaranga 150, bakayagura n’abayakuye ahitwa i Shyagashya, babanje gukora urugendo mu gihe kirenga isaha.

JPEG - 192.7 kb
Abatuye i Muzingira bishimiye ko babonye amazi meza, bazajya bakoresha bakanoza isuku

Mahirane Brasio, avuga ko bashimira abaterankunga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, batekereje kubazanira amazi meza.

Ati “Ubundi twavomaga ahantu hitwa Nyamateke, ni amazi twadahaga atemba hasi, twarayamesheshaga n’imyenda ikandura. N’iyo twakoreshaga, tukanayanywa kuko nta yandi twari dufite.

Ariko ubu iri vomo hari ikintu kinini riri bukemure. Ubundi twaburaga amazi meza yo kunywa.Turashimira abaterankunga, ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni we uri ku isonga.”

Manigena Clarisse, avuga ko kuba babonye amazi meza, bigiye gutuma bonoza isuku mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Twavomaga amazi yo hasi, arimo urubobi, ugasanga abantu kuyavoma babanza guhigika imyanda. Urumva ko kuyanywa hari ababanzaga kuyateka, hakaba n’abayanywaga uko nyine, bakaba barwara inzoka.

Ariko ubu twabonye ivomo ryiza, twararibonye turishima, ikibido gihita cyuzura. Ubu ni ibyishimo, turashimira Perezida wacu Paul Kagame, aduhaye amazi meza kandi twizeye ko azakomeza kuduteza imbere.”

Hakuzwimana Gedeon, Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa, yasabye abatuye Muzingira begerejwe amazi meza kwita ku bikorwaremezo byayo, no kuyakoresha neza mu bikorwa by’isuku.

Sheikh Muhoza Issa, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Education Health Organisation (EHE) yibukije abatuye i Muzingira ko kugira ngo begerezwe amazi, byakomotse ku mubano mwiza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, agirana n’ibindi bihugu, bigatuma abanyamahanga bakunda u Rwanda, ndetse bakifuza kuza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda.

Yabasabye ko aya mazi bayacunga neza, akabafasha kugira ubuzima bwiza.Ati “Iri vomo mukwiye kuririnda abantu bashobora kuba baryangiriza, kandi aya mazi abagirere akamaro mu bikorwa byanyu bya buri munsi no mu isuku.

Icyo mukwiye gushima cyane ni umubano mwiza Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame agenda adushakira. Ni na we watumye uriya muterankunga witwa Ahmed Abdoul Moïse, utari umunyarwanda; akunda u Rwanda akagira uruhare mu kubegereza aya mazi mwari mukeneye.”

Abatuye mu kagari ka Muzingira, bavuga ko nubwo bishimira ko bahawe amazi meza, bagikeneye amazi meza menshi, kuko ayo bagerejwe atabahagije, kandi yose ari mu mibande, mu gihe bo batuye hejuru ku muhanda, mu midugudu; ku buryo abenshi bakigorwa no gukomeza kuvoma ibishanga, abavoma ameza nabo bakajya kuyavoma mu mibande.

Umuryango EHE usanzwe ufatanya n’akarere ka Ngoma mu kwegereza abaturage ibikorwaremezo by’amazi, guhugura abantu mu myuga n’ubumenyingiro no kubaha ibikoresho by’ibanze, n’uburyo bwo gukoresha neza inkunga, hagamijwe kurwanya ubukene.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE