2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame yageze muri Ethiopia mu nama ya 29 ya AU

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-02 09:27:00

 
Share on:
 
Yasuwe:481
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’u Rwanda yageze muri Ethiopia kuri uyu wa 2 Nyakanga 2017 aho yitabiriye inama isanzwe ya 29 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika izabera i Addis Ababa ku ya 3 no ku ya 4 Nyakanga 2017.

Ni inama izaberamo ibiganiro ku nsanganyamatsiko yo kuzamura ubukungu bw’abatuye Afurika hashorwa imari mu rubyiruko, bizaba biyobowe na Perezida wa Tchad, Idriss Deby Itno.

Uretse perezida Kagame izaba izitabirwa na Alpha Conde wa Guinea akaba anayoboye AU muri iki gihe, Moussa Faki Mahamat uyoboye Komisiyo ya AU, Mahmoud Abbas, Perezida wa Palestine, na Robert Mugabe wa Zimbabwe.

Muri iyo nama kandi hazatangizwa ku mugaragaro igenamazina ry’imbuga za internet ku mugabane wa Afurika (Dot Africa), hamurikwe n’icyegeranyo cy’igipimo cy’uburinganire (Gender Score Card).

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE