2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame yashimye Afreximbank ifasha u Rwanda mu iterambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-01 12:23:22

 
Share on:
 
Yasuwe:141
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye Banki nyafurika iteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, Afreximbank, kuko yagiye ifatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Inama rusange ngarukamwaka ya Afrexim Bank ya 2017 i yabereye i Kigali mu Rwanda muri iki cyumweru yitabiriwe n’abasaga 1000 barimo abayifitemo imigabane n’abandi bafatanyabikorwa.

Mu ijambo umukuru w’igihugu yabagejejeho, yavuze ko banki nka Afrexim zifatiye runini umugabane wa Afurika mu rugamba rwawo rwo kwigira.

Ati “Twishimire ibigo nk’ibi byacu nk’abanyafurika bifasha mu guteza imbere ubukungu bwacu nka Afurika. Mu myaka 20 ishize Afrexim Bank yakomeje gutera inkunga ubukungu, iterambere n’ubwigenge bya Afurika.”

JPEG - 68.7 kb
Perezida Kagame na bamwe mu bitabiriye inama ya Afreximbank

Perezida Kagame yongeyeho ko ariko ibihugu bya Afurika bikiri inyuma mu guhahirana no gushyira hamwe kugira ngo bihangane n’ibihugu bikomeye ku Isi bisigaye bifite ingeso yo kwikubira.

Yagize ati “ Urugendo ruracyari rurerure kugira ngo twongerere imbaraga ukwishyira hamwe kwacu n’ubuhahirane. Ubuhahirane bwacu nk’ibihugu bya Afurika buri ku kigero cya 15%. Uyu mubare uracyari muto cyane. Afurika ikeneye imbaraga mu guhangana n’ukwikubira gukomeje kwiyongera mu mpande zitandukanye z’Isi. Kenshi twisanga turi mu gihombo iyo turi mu biganiro by’ubukungu n’ibindi bice by’Isi.”

Yasobanuye ko n’impinduka ayoboye mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, zishingiye ahanini ku kwishyira hamwe kw’Abanyafurika kugamije iterambere ryihuse.

Perezida Paul Kagame yavuze ko icya mbere ariko Abanyafurika biyumvisha ko baberewe n’iterambere bashaka kugeraho kandi ntibabangamirwe n’ibyo batandukaniyeho nk’umuco n’ururimi.

Banki ya Afrexim Bank ihuriweho na za guverinoma, banki nkuru n’imiryango mpuzabihugu yo ku mugabane wa Afurika; abandi bayifiteho imigabane ni abikorera n’ibigo by’imari byo muri Afurika.

Yakunze gufasha u Rwanda muri gahunda z’iterambere zirimo no kubaka Kigali Convention Center. Ejo hashize, ubuyobozi bwa Afreximbank na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Banki Nyarwanda itsura Amajyambere, BRD, bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ingana na miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika, angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 8.

Aya mafaranga azakoreshwa mu guteza imbere ubucuruzi n’ibyoherezwa mu mahanga mu Rwanda.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE