2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke:Abaturage barenga 12000 bazakingirirwa Hepatite B mu bitaro bya Bushenge

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-29 07:40:54

 
Share on:
 
Yasuwe:107
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva ku wa 26 kugeza kuwa 30 Kamena uyu mwaka, mu bitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke, abaturage barakingirwa indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa Hepatite B, bakanapimwa Hepatite B na C, bigakorwa ku buntu.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, abaturage hafi ya bose bari baje kwikingiza no kwipimisha bashimye Leta uburyo ibakunda bigera n’aho ibakingira indwara nk’izi ku buntu, dore ko bari bamaze kubwirwa ko izi nkingo bahabwa rumwe ari amafaranga 5000 bakazahabwa inkingo 3 z’uyu mwijima, bakanapimwa Hepatite C.

Ni igikorwa cyanitabiriwe n’abanyeshuri benshi biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye aturiye ibi bitaro, kuko ubusanzwe hakingirwa abafite kuva ku myaka 16 kujyana hejuru, n’abafite imyaka 15 batigeze bakingirwa na bo bagakingirwa.

JPEG - 180 kb
Abaturage bitabiriye kwikingiza Hepatite B ku bwinshi (Foto Bahuwiyongera S)

Uwimana Marthe, wiga mu mwaka wa 4 w’ayisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Bushenge, yabwiye Imvaho Nshya ko yishimiye iki gikorwa kuko atari kuzigera abona amafaranga yo kwikingira iyi ndwara, kuba bakingiwe ku buntu bikaba ari igikorwa gikomeye cyane, akabona nta wari ukwiye gucikanwa.

Yagize ati “Bamaze kudusobanurira ububi bw’iyi ndwara na mbere hose kandi nta bushobozi nabona bwo kuyikingira, ariko nkumva bavuze ko bazayidukingira ku buntu numvise nishimye cyane ari yo mpamvu njye na bagenzi banjye twitabiriye ku bwinshi iki gikorwa.”

Yakomeje agira ati “Batubwiye ko yandura mu buryo nk’ubw’icyorezo cya SIDA kandi yo itagira imiti iyikiza usibye urukingo gusa, bikavuga ko ngomba kwirinda inzira zose yanduriramo kugira ngo nzayirinde nubwo naba nikingiye.

Ngamijuwimye Emmanuel w’imyaka 72 wari wazanye n’umufasha we kwikingiza iyi ndwara na we yavuze ko iki ari igikorwa atigeze abona kera, kuko Leta za mbere zitabitagaho ngo zibakingire indwara nk’uko bimeze ubu, akishimira ko na we akingiwe akanapimwa.

Yagize ati “Baradukingiye baranadupima batubwira kuzagaruka ku wa 25 Nyakanga uyu mwaka bakatubwira uko twari dusanzwe duhagaze kuri ubu burwayi, nazasanga mpagaze neza nkagomba guhora nyirinda ngo nzaze neza nta muze w’indwara nk’izi ngendana, nkaba nshima Leta y’ubumwe iduhaye aya mahirwe yo kwipimisha no kwikingiza umwijima.”

Ngendahayo Janvier, usanzwe ashinzwe ibikorwa by’ikingira muri ibi bitaro avuga ko abaturage bitabiriye ku bwinshi iki gikorwa, bigatanga icyizere ko bamaze kumenya kwita ku buzima bwabo no kwikingiza indwara nk’izi bakanagirwa inama zo kuzirinda.

Umuyobozi w’agateganyo w’ibi bitaro Dr Nkurunziza Vedaste, avuga ko iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’akarere ka Nyamasheke n’ibitaro bya Bushenge na Kibogora, hakaba hateganijwe abarenga 12 000 kizageraho, agasaba abaturage kubyitabira ari benshi ntihazagire ucikanwa.

Yagize ati “Ni amahirwe bagize kuko indwara nk’izi muri ibi bitaro dusanzwe tuzakira kandi zihitana abantu, tugasaba ko bakwipimisha bakanikingiza ari benshi kuko ubusanzwe inkingo zihenda.”

Iki gikorwa cyanabaye mu karere ka Rusizi ahakingiwe abaturage 16,379 Hepatite B, abandi 8424 bakipimisha na Hepatite C.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE