2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Duharanire ko Afurika izaba izira ubwandu bushya bwa SIDA muri 2030 – Jeannette Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-29 06:27:39

 
Share on:
 
Yasuwe:289
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Madamu Jeannette Kagame arasaba ubufatanye bw’inzego z’ubuzima ku mugabane w’Afurika, mu gufasha urubyiruko kwita ku buzima bw’imyororokere, ku buryo hakumirwa ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida mu mwaka wa 2030.

Yavuze ko bizagerwaho hahabwa imbaraga kampanyi yatangijwe n’abafasha b’abakuru b’ibihugu bagamije kurwanya icyorezo cya Sida, OAFLA.

Kuko ari bwo intego bihaye yo kugabanya ubwandu bushya bw’icyorezo cy’agakoko gatera Sida mu cyerekezo 2020 ku rubyiruko, no kugabanya ubwandu bushya kuri bose mu cyerekezo 2030 bizagerwaho.

Madamu Jeannette Kagame yabivugiye i Kigali mu kiganiro yatangiye mu nama ya mbere y’abagize ’Ihuriro nyafurika ryita ku buzima yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima WHO ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyira abaturage imbere: Inzira iganisha ku ntego y’Ubuzima kuri bose muri Afurika”.

Iyi nama yitabiriwe na ba Minisitiri b’Ubuzima bo mu bihugu bisaga 19 byo ku mugabane w’Afurika, abashinzwe inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima n’abandi.

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yibukije abari muri iyo nama ko ubuzima bw’Abanyarwanda ndetse n’ubw’Abanyafurika biri mu bigomba gushyirwa imbere y’ibindi byose.

Yaboneyeho kwibutsa byinshi mu byashyizwe mu bikorwa n’Umuryango yatangije Imbuto Foundation mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda bose mu myaka isaga 15 ishize hamwe n’ibiteganyijwe gukorwa.

Ati “Uretse ibyakozwe n’Umuryango Imbuto ifatanyije na UNFPA, hari izindi ngamba zafashwe na bagenzi banjye duhuriye mu muryango OAFRA w’abafasha b’abakuru b’ibihugu, mu kurandura icyorezo cya Sida, aho kugeza ubu twihaye gahunda yo kurandura burundu ikibazo cy’abana bavukana ubwandu binyuze muri gahunda ya PMTCT, akato n’ihezwa, kandi byinshi bifatika byagezweho’’.

Dr.Matshidiso Moeti, uhagarariye Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima WHO mu rwego rw’Afurika, mu butumwa yatanze ku munsi wa mbere w’iyo nama, yavuze ko iyi ibereye i Kigali izafasha gushyiraho uburyo bw’ubufatanye hagati ya za Leta n’imiryango ya sosiyete sivile mu guharanira kugera ku ntego z’ubuzima bwiza bw’Abanyafurika no ku ntego z’iterambere rirambye.

Ati “Tugiye gufata umurongo ku buryo bwo gukorana n’inzego z’abikorera n’Abanyafurika b’abagiraneza kuko bishoboka ko duhangana n’ibibazo byugarije ubuzima twese dufatanyije, hakwiye ubufatanye cyane mu kurwanya Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandura kuko byagaragaye ko kuva muri 2004 kugeza 2015, Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yugarijwe cyane n’ubwandu bwa virusi itera Sida by’umwihariko hibasiwe cyane ibyiciro by’abagore.

JPEG - 130.8 kb
Jeannette Kagame, abayobozi muri guverinoma y’u Rwanda n’abandi bitabiriye inama ya WHO Africa

Abatanze ibiganiro muri iyi nama basangije ibindi bihugu uburyo bwo kwita ku buzima bwa bose, uburyo bwageza ku ntego z’ikinyagihumbi MDGs mu rwego rw’ubuzima, aho imfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse cyane.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE