2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Abasaga ibihumbi 7 borojwe muri Girinka barashimira Perezida Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-26 07:45:25

 
Share on:
 
Yasuwe:43
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage 7453 bahoze babarirwa mu batishoboye, barashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabafashije kwigobotora ubukene, binyuze muri Gahunda ya Girinka.

Aba baturage bavuga izi nka borojwe zabahinduriye imibereho ku buryo bugaragara, kuko nyuma yo kuzihabwa babonye amata yo kunywa ndetse bakabona ifumbire imirima yabo ikarumbuka, bakarya bagahaga ndetse bagasagurira amasoko.

Théoneste Gashirabake wo mu murenge wa Mugesera ni umwe mu baturage batejwe imbere na gahunda ya Girinka baganiriye n’Imvaho Nshya.

JPEG - 406.9 kb
Mu nka zigera ku bihumbi 38 zorowe n’abatuye akarere ka Ngoma izisaga ibihumbi 7000 zatanzwe muri Girinka

Avuga ko yahawe inka mu mwaka wa 2010, ikaba imaze kubyara 4, ndetse yaramaze no kwitura, kugeza inka ye ikaba imuha umukamo wa litiro 11 z’amata ku munsi, akanywa agahaga ndetse agasagurira isoko.

Yagize ati “Ndashimira Perezida wacu Kagame waduhaye inka, icya mbere nishimira ko nabonye ni ifumbire. Mfite ubutaka buto ariko mbubyaza umusaruro.Nabashije no kugura ishyamba, mu gihe ubundi nabaga ahantu hateye ipfunwe, ubu narubatse nshyiramo n’ibirahure.”

Abatejwe imbere na gahunda ya Girinka, mu karere ka Ngoma, barimo na Kanyumba Immaculée wo mu murenge wa Remera, na we wishimira ko inka yahawe mu mwaka wa 2010, imaze kumubyarira 5, ubu akaba asigaye abarirwa mu bakire, mu gihe mbere yuko ahabwa iyi nka yacaga inshuro.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yunganiye ku buryo bugaragara abaturage, kuko kugeza ubu mu nka 37,971 zorowe muri aka karere, harimo iza Girinka zigera 7,453.

Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, yagize ati “Mu nka zisaga ibihumbi 37971 dufite mu karere kacu, muri zo harimo 7453 zatanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Bigaragara ko iyi gahunda ifasha abaturage kubona umukamo n’ifumbire, ibihingwa byo muri aka akarere bigatanga umusaruro mwiza.”

Meya Nambaje avuga ko akarere ka Ngoma kiyemeje gushyira imbaraga mu kuvugurura ubworozi, kuko ngo kugeza ubu ubukorerwa muri aka karere butaragera ku rwego ‘ruhambaye’, mu gutanga umusaruro ushimishije.

Ni mu gihe ubworozi bw’inka mu karere ka Ngoma butanga umukamo ungana na litiro zigera kuri miliyoni 2 na 704 ku mwaka.

Uretse ubworozi bw’inka, mu mirenge 14 igize akarere ka Ngoma hanakorerwa ubundi bworozi bw’amatungo magufi. Imibare igaragazwa n’akarere yerekana ko kugeza ubu habarurwa ihene zigera 63452, intama 1368, inkoko 93960 n’ingurube 25807.
MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE