2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame arakangurira urubyiruko kuyoboka politiki nziza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-23 06:11:27

 
Share on:
 
Yasuwe:110
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame arakangurira urubyiruko kugira uruhare muri Politiki y’Igihugu no guharanira kuzaba abayobozi beza.

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutanga kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kandidatire yagejeje muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ejo hashize ku wa 22 Kamena 2017.

Ni nyuma y’uko n’ubwo hateranaga kongere idasanzwe y’Umuryango FPR-Inkotanyi yanamwemeje nk’umukandida, nabwo Umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko kugira uruhare muri politiki nziza.

Ubwo yabigarukagaho ejo hashize, yabwiye urubyiruko ati “Muhitemo uburyo bwo kugira uruhare muri politiki y’igihugu. Icyo mvuga ni ukugira ubwo buryo, mukagira icyo mukora.”

Akaba avuga ko Politiki igera muri buri kimwe umuntu akora, yaba uwikorera, ukora ubucuruzi, n’ibindi. Ati “Mugomba kumenya ko nta cyo wakora na kimwe kitazamo politiki. Politiki izahora mu buzima bwawe. Ibyiza ni uko wayijyamo mbere yuko iza mu buzima bwawe, ukagira icyo ukora.”

Akaba yarabwiye urubyiruko ko kugira ngo rube abayobozi beza, bagomba kwikuramo ko hari ufite icyo abagomba. Ati “Ni mwe ubwanyu muzabikora.”

Umukuru w’Igihugu avuga kandi ko nta cyo bakwitwaza, kuko hakozwe ibishoboka mu gushora mu bakiri bato, haba mu burezi, n’zindi gahunda za Leta zigamije kubazamura, akavuga ko byatuma bakora politiki nziza kuko habaho na politiki mbi.

MUGABO LAMBERT

Andi mafoto menshi kanda hano

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE