2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Abanyeshuri basobanuriwe byinshi ku mikorere ya “Drones”

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-09 06:47:40

 
Share on:
 
Yasuwe:417
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyeshuri biga mu kigo cya GS Gitarama mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga basuye umushinga witwa Zipline basobanurirwa imikorere y’indege za “Drones” zifashishwa gukwirakwiza amaraso ku bitaro bitandukanye mu buryo bwihuse.

Ibi byakozwe muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurushaho gukundisha abana ikoranabuhanga . Umwe mu banyeshuri waganiriye na Imvaho Nshya, Niyigena Daniel wiga mu mwaka wa kane(PCM) yavuze ko,ibyo yungutse ku mikorere ya Drone na we yiteguye kubisangiza abandi.

Ati “Ubu menye imikorere ya Drones uko zihaguruka zitwaye amaraso, ubutumwa zitwara n’uko zigaruka, iyi ndege mbere yo guhaguruka babanza gusuzuma uko imeze niba nta kibazo yagirira mu nzira, kandi mu migurukire yayo ikurikiranwa na camera hifashishijwe ikoranabuhanga rihanitse.”

JPEG - 167.1 kb
Abanyeshuri bareba imbonankubone Drone iguruka ijyanye amaraso ku bitaro

Niyonsaba Joselyne watangajwe cyane n’uko yabonye ibasha kuguruka hifashishijwe batiri iyifasha kugenda mu kirere ati “nabonye ko iyi ndege igenda nta mupilote, ni ibintu byantangaje cyane ko nta na lisansi cyangwa benzine ikoresha nk’izindi”.

Maggie Jim ushinzwe ibikorwa n’itumanaho (Global Operations and Communication) mu mushinga Zipline ari nawo ukoresha izi ndege, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko kuzana abanyeshuri gusura aho Drones zikorera biri mu rwego rwo kubakundisha ikoranabuhanga.

Maggie avuga ko uyu mushinga bifuje kuwugeza mu bihugu byinshi, ariko ko u Rwanda rwaje ku isonga mu kugaragaza ko ruwukeneye kurusha ibindi.

JPEG - 1.2 Mb
Basobanuriwe ubwoko bw’amaraso Drone zitwara

Yasobanuye ko impamvu bahereye kuri serivisi yo gutanga amaraso ari uko mu gihe gito ashobora kuba yangiritse ati “twahereye ku maraso kuko niyo akenewe cyane ni cyo cyihutirwaga.”

Maggie yakomeje asaba Abanyarwanda gukomeza gukunda ikoranabuhanga kuko rikenewe muri iki gihe.

Zipline yifuza kwagura ibikorwa byabo no mu zindi nzego na za minisiteri aho bashobora kuzakurikizaho iy’ubuhinzi n’ubworozi, bakajya bayifasha mu kugeza ifumbire ku bahinzi mu buryo bwihuse.

Mu gihe hari ahantu imodoka ishobora kuba yakoresha amasaha atatu, Drone imwe ifite ubushobozi bwo kuhageza amaraso mu gihe kitarenze iminota 30.

Izi ndege zifite ikibuga zihagurukiraho kiri mu Karere ka Muhanga biteganyijwe zizahabwa n’andi mashami nko mu Karere ka Musanze, no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Izi ndege zakozwe n’ikompanyi ya Zipline zagejejwe mu Rwanda tariki 14 Kanama 2016. Ni ku nshuro ya mbere izi ndege nto (Drones) zakoreshejwe mu gutwara amaraso ku Isi, umuhango wo gufungura ku mugaragaro icyo gikorwa witabiriwe na perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Gisubizo Gentil M.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE