2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Hirya no hino mu turere Abanyamuryango ba FPR batoye Kagame nk’umukandida

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-05 09:44:19

 
Share on:
 
Yasuwe:287
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu turere dutandukanye tw’igihugu, mu mpera z’iki cyumweru batoye Paul Kagame ngo azababere umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.

Musanze

Mu nteko rusange idasanzwe bari bitabiriye bagera kuri 597, batoye Paul Kagame nk’umukandida bashingiye ko hari ibkorwa byinshi yakoreye akarere kabo, intara y’Amajyaruguru n’igihugu muri rusange.

Umwe mu banyamuryango ba FPR INKOTANYI waganiriye n’Imvaho Nshya nyuma y’amatora, Manayimpuhwe Thedosie, yavuze ko yatoye Paul Kagame kuko akunda igihugu cye, akagiteza imbere ndetse akaba yaranabiherewe ibihembo byinshi ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Ni agahebuzo, reba Umunyarwanda wahagaritse Jenoside, uwaciye amacakubiri mu Rwanda, ni we muntu wadukijije abacengezi hano mu ntara y’Amajyaruguru, hari byinshi rero bituma twebwe twishimira ko yakomeza kutuyobora nka Perezida wacu”.

JPEG - 57.2 kb
Icyo gikorwa cyaranzwe no gushimira Paul Kagame ibyo yagejeje ku Rwanda (Foto Ngaboyabahizi Protais)

Uyu munyamuryango akomeza avuga ko Abanyamusanze banashimira Perezida Kagame kuko yatumye bamenya kurimba no kwiyitaho.

Yagize ati “Ubu twambara inkweto , nta mavunja akitwica ngo usange urungano rwaragiye rutakaza inzara kubera gukurwamo no gutsitara cyangwa se imvunja. Kagame muri ruysange yadutoje isuku, ubu tunywa amazi meza , uburezi bwageze kuri bose , nta ringaniza, buri wese nywa amazi meza , amashanyarazi ntakiri ay’abakire, buri munyarwanda wese uhereye mu kiciro arimo akanda ku rukuta urumuri rukaza , nta munyarwanda ukirwara ngo arembere mu rugo, nta wundi muri iki gihe ukwiye kutuyobora dushaka uretse Kagame Paul”.

Chairman wa FPR INKOTANYI akaba n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene , yashimiye abanyamuryango uburyo batoye.

Yagize ati “Ndabashimira uburyo mwatoye ko Kagame Paul yaziyamamariza kuyobora u Rwanda mu minisi iri imbere, kandi ni mu gihe kuko muzi aho amaze kutugeza mu iterambere, ariko nanone ni byiza ko mukomeza kurinda no kongera ibyiza uyu Kagame amaze kutugezaho , muharanire ubumwe bw’abanyarwanda , mucunga umutekano buri gihe kugira ngo nyine igihugu cyacu gikomeze kuza ku isonga mu iterambere n’amahoro”.

Rubavu

Abanyamuryango ba FPR 982 bitabiriye amatora bose batoye Kagame Paul ngo azahagararire umuryango.

Bavuga ko bamutoreye guteza imbere Abanyarwanda mu nzego zose. Senzoga Emmanuel, wahagarariye umukandida Paul Kagame muri ayo matora, yari ahanganye n’abandi 11.

Yagarutse ku bigwi bya Kagame aho yagize ati ”Niwe u Rwanda rukesha byinshi harimo, iterambere, guha ijambo umugore, kwita ku buzima bw’abaturage,kuba yarahagaritse genoside akanita ku barokotse, kwita ku bafite ubumuga, guteza imbere amashuri, kubaka igisirikare kirangwa na Disipulini, gukunda Afurika…Iyi niyo mpamvu twatoye ibikorwa bye”

Depite Kayiranga Alfred Rwasa, wari uhagarariye FPR kurwego rw’igihugu, yashimiye umutuzo no gushyira hamwe byaranze icyo gikorwa, anavuga ko amatora nkayo nta handi wapfa kuyasanga ku Isi.

JPEG - 138.2 kb
Abanyamuryango ba FPR muri Rubavu bishimira ibyavuye mu matora

Yakomeje anavugako umukandida batoye ariwe u Rwanda rukesha kubaho. Ati”Iyo tutagira Paul Kagame abenshi ntibari kubaho uyu munsi, yahagaritse Genoside, anahagarika impfu zibasiraga abana bapfa bavuka, yahagaritse indwara nyinshi zari guhitana ubuzima bwa benshi,yahagaritse agasuzuguro kaba mpatsibihugu,akunda abanyafurika,kandi atuma tugira ishema,yaduhaye agaciro…”

Umuyobozi wa FPR mu karere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, yasobanuye ko amatora yabanje kubera ku rwego rw’imidugudu, utugari n’imirenge hose batora Paul Kagame 100%.

Rwamagana

JPEG - 188.2 kb
Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye inteko rusange idasanzwe

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka Rwamagana mu matora y’ibanze yo gushaka umukandida uzabahagararira mu matora ya Perezida wa Repubilika, bose bemeje ko bazahagararirwa na Perezida Paul Kagame.

Nk’uko byagenze kuva ku rwego rw’umudugudu aho hagiye hatorwa umukandida uzahagararira umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, ubu icyiciro cyari kigezweho ni ku rwego rw’akarere, aho abanyamuryango 938 bose 100% batoye Paul Kagame.

Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yemeza ko umukandida batanze bamufitiye icyizere ko azatsinda muri aya matora.

Yagize ati “Inteko rusange idasanzwe yari yateranye kugira ngo yige ikibazo kimwe, igikorwa cyari cyatuzinduye ni icyo gutora ku rwego rw’akarere ka Rwamagana umukandida twumva wazahagararira umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu, umukandida twatoye twizeye ko azakomeza no ku rwego rw’igihugu twe ni cyo cyifuzo cyacu, kandi ibi turabyizeye.”

Mu karere ka Rwamagana bafite byinshi bashimira umuryango FPR Inkotanyi wabagejejeho, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, kuri ubu akarere ka Rwamagana karakataje mu iterambere, ndetse hari n’ibikorwa byinshi by’iterambere.

Ingero zifatika ni nko kuba akarere ka Rwamagana mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwagaragaje ko ako karere ari aka mbere nyuma y’utwo mu mujyi wa Kigali gafite umubare muke w’abakiri mu bukene.

Mu karere ka Rwamagana kuri ubu niho hari umushinga w’amashanyarazi akomoka ku izuba yunganira amashanyarazi asanzwe, ndetse aya mashanyarazi akaba akoreshwa nk’amashanyarazi asanzwe dore agatanga megawati 8, uru ruganda ruherereye mu murenge wa Rubona rukaba rufatwa nka kimwe mu bikorwaremezo bikomeye aka karere gafitiye ishema.

Kirehe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni we abagera kuri 923 bagize inteko itora y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Kirehe batoye 100% ku mwanya w’umukandida uzahagaragarira uyu muryango mu matora ya Perezida wa Repubulika yo muri Kanama 2017.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka Kirehe bamamaje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nk’umuntu babonamo ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda, bamuvuga ibigwi bashingiye ku byo amaze kubagezaho nyuma y’imyaka 23.

Kansangire Violette wo mu murenge wa Nasho ni we wabimburiye abandi kuvuga ibigwi bya Perezida Kagame, anavuga ko impamvu amwamamaje nk’umukandida uzahagararira umuryango FPR Inkotanyi ari iterambere amaze kugeza ku banyarwanda bose.

Yagize ati “Yaduteje imbere mu miyoborere myiza aho abaturage begerejwe inzego z’ubuyobozi kandi bagahita babona ibisubizo.Mu butabera yashyizeho inkiko Gacaca zaciye imanza za Jenoside mu buryo bwiza kandi bwihuse, imibereho myiza yadutoje isuku, uburyo bwo kwivuza bwa Mituweli buha abantu bose ubuvuzi, aduha inka, ashyiraho VUP ku batishoboye…mu bukungu ho sinajya kure ubu ibigori bihingwa iwacu Nasho imvura yagwa itagwa, tuba twizeye umusaruro.”

JPEG - 222 kb
Kansangire Violette yamamaza Perezida Kagame nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu karere kabo

Kansangire yakomeje agaragaza ko nta wundi yagereranya na Perezida Kagame wakuye abanyarwanda mu bwigunge, agaha abagore ijambo.

Ati “Iterambere ntawe ritagaragarira no mu cyaro iwacu yahagejeje amashanyarazi, imihanda, amavuriro.Ni we wahaye abagore ijambo no mu nzego zifata ibyemezo, ubu twatinyutse bizinesi, abana bose bariga.Ubu nanjye ndi umugore usobanutse, nasobanuwe n’umukandida namamaje Nyakubahwa Paul Kagame, intore izirusha intambwe. Wagendanye na Kagame nta cyo wabura, watoye Kagame ntiwakena, ntiwababara.”

Mu banyamuryango 923 bari bagize inteko itora y’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kirehe nyuma yuko buri wese ahawe urupapuro ruriho ikirango cy’umuryango, mu mwanya muto bose bari bamaze kwandikaho amazina y’uwo bifuza ko yababera umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku matariki ya 3 na 4 Kanama 2017.

Nyuma yo kubarura amajwi mu ruhame, abagize inteko itora bose uko 923 bahurije ku gutora Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kirehe Muzungu Gerard, yabwiye Imvaho Nshya ko kuba abanyamuryango ba FPR bagera kuri 923 bo mu mirenge 12 igize aka karere ka Kirehe bose batoye Perezida Paul Kagame nk’umukandida bifuza ko azabahagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika bisobanuye ko bamufitiye icyizere.

Ati “Kuba abanyumuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka kacu bose bahisemo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’umukandida uzabahagararira bisobanuye icyizere bamufitiye bashingiye ku byo amaze kubagezaho, bakifuza ko yakomeza kubateza imbere no kubageza kuri byinshi.”

Depite Mujawamariya Berthe wari witabiriye iyi nteko rusange idasanzwe yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gaharanira kuba intangarugero aho batuye, ubunyangamugayo, kurangwa n’umuco wo kwikemurira ibibazo no kwitabira umurimo kuko ari wo soko y’iterambere.

Gasabo

Abanyamuryango 833 bari bitabiriye inteko rusange batoye Paul Kagame ngo azabahagararire mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Bamwe mu bagize inzego z’abagore mu muryango FPR-Inkotanyi baturuka mu murenge wa Rusororo babwiye itangazamakuru ko ku mutora babishingiye ku bikorwa byinshi by’indashyikirwa yabagejejeho bishingiye ku miyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu n’ibindi.

Muri icyo gikorwa cy’amatora, buri cyiciro, kuva ku rwego rw’urubyiruko, abacuruzi, abagore n’abandi bagize Umuryango FPR-Inkotanyi bagendaga batangaza umukandida bifuza, bakanasobanura icyo bashingiraho bamwamaza.

Abagore bo muri aka karere ni bo bafashe iya mbere mu kugaragaza ibyo umukandida wabo yabakoreye ndetse n’ibigwi bye, bavuga ko bifuza ko yakomeza kubayobora, akaba yakomeza gushyira mu bikorwa ibindi yatangiye bitaragera ku musozo.

Rwamurangwa Stephen umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, asanga abakoze igikorwa cyo kwihitiramo umukuru w’igihugu ari abantu bazi icyo bashaka, kandi bamaze kugira byinshi bifatika bibonera birebana n’ibyo yabasezeranyije.

Ati “Abanyarwanda benshi bamutezeho byinshi no kumusaba gukomeza inzira yatangiye yo kubateza imbere yaba mu rwego rw’ubukungu, imiyoborere myiza, ubutabera ndetse n’imibereho myiza y’abaturage”.

Umwe mu bagore babashije kwiteza imbere, Umurungi Josephine, ubu akaba ahagarariye Urugaga rw’abagore bikorera mu murenge wa Rusororo, yabwiye itangazamakuru ko mu kazi ke atigeze atekereza ko yashobora gukora ubucuruzi none akaba asigaye yohereza abana be kwiga muri kaminuza zo muri Amerika akoresheje ubushobozi yifitemo.

Ati “Nk’ubu nanjye ndihira abana batanu amashuri. Ubu harimo umaze kugira icyiciro cya 3 cya kaminuza yavanye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, umuhererezi afite icyiciro cya kaminuza yavanye muri IPRC, ntuye mu nzu yanjye kandi mfite umutekano, tugomba gushyigikira Perezida wacu ».

Yvonne Mukamazimpaka we yavuze ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame abagore bashoboye kwigarurira icyizere, avuga ko nk’uko bamutoye batazamutererana, kuko bazakomeza gushyigikira gahunda yashyizeho.

Ati “Icya mbere mutezeho ni iterambere kandi mwigiraho byinshi, ndizera ko dufatanyije hari aho dushobora kugeza u Rwanda rwacu ».

Nyuma yo kwemeza umukandida mu rwego rw’Akarere, hagiye gukurikiraho gahunda yo kwemeza umukandida uzahagararira umuryango mu rwego rw’Intara ndetse n’Umujyi wa Kigali.

IMVAHO NSHYA REPORTERS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE